Iyi ntambara yagizwemo uruhare cyane n’u Bwongereza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, byarangiye inakuye ku butegetsi nabi uwari Perezida w’icyo gihugu, Saddam Hussein wakiyoboye kuva mu 1979 kugeza mu 2003. Nyuma y’imyaka itatu, Saddam yishwe anyonzwe ashinjwa gutunga intwaro z’ubumara no gukorana n’umutwe w’iterabwoba wa Al-Qaeda ndetse no kugira uruhare mu byaha byibasiye inyokomuntu.
Mu rwego rwo gusa n’aberekana ko barangije ubutegetsi bwe burundu, muri Mata 2003, ingabo z’Abanyamerika ndetse na bamwe mu banya-Iraq bari babashyigikiye, bangije bimwe mu bibumbano bya Saddam Hussein byari mu Murwa mukuru w’iki gihugu, Baghdad.



















TANGA IGITEKEREZO