Nyerere ni we muyobozi wa mbere iki gihugu cyo muri Afurika y’u Burasirazuba cyagize kicyitwa Tanganyika ndetse agifasha no kwitwa Tanzania mu 1964 nyuma yo kwiyunga kuri Zanzibar.
Uyu mugabo wamaze gutabaruka, yashyizeho uburyo bw’imiyoborere bwari bushyize imbere kwigenga nk’abanyagihugu ndetse no kwigira ubwabo.
Bimwe mu byemezo yafashe byatumye ubukungu bw’iki gihugu butangira gusa n’ubuhungabana ndetse igihugu gitangira gutungwa n’inkunga z’ibiribwa ziturutse hanze yacyo. Gusa yibukirwa ku bikorwa by’indashyikirwa yakoze byo guteza imbere ubuzima n’uburezi, bimwe mu bituma yitwa Baba wa Taifa bisobanuye Umubyeyi w’igihugu.
Nyerere kandi yagize uruhare mu gufasha ibindi bihugu bya Afurika kwigobotora ubutegetsi bw’abazungu nko muri Zimbabwe ndetse no mu kurwanya ivanguraruhu ryakorerwaga abirabura muri Afurika y’Epfo (Apartheid).
Nyuma y’imyaka irenga 20 ayobora iki gihugu, Nyerere yavuye ku butegetsi mu mahoro abusigira Ali Hassan Mwinyi. Yatabarukiye mu Bwongereza mu 1999 azize indwara ya Kanseri yo mu maraso.



















TANGA IGITEKEREZO