Ku wa 27 Kamena 1976, iyi ndege y’u Bufaransa yari yahagurutse i Tel Aviv muri Israel yerekeza I Paris, itwaye abagenzi 248, ibanza kugwa Athens mu Bugereki kugira ngo ishyiremo abandi, ari naho abarwanyi babiri b’umutwe w’iterabwoba wa Popular Front for the Liberation of Palestine – External Operations (PFLP-EO) n’abandi Badage babiri, bategetse uwari utwaye iyo ndege guhindura icyerekezo barinda bayigeza Entebbe muri Uganda.
Iki gikorwa izo nyeshyamba zagikoze mu rwego rwo gusaba imfungwa 40 z’abanya-Palestine bari barafashwe bafungirwa muri Israel. Leta ya Uganda yahaye ikaze icyo gikorwa bigizwemo uruhare na Idi Amini wayoboraga icyo gihugu icyo gihe aha izo nyeshyamba inzu y’ikibuga cy’indege itarakoreshwaga, kugira ngo abo bantu babe ariho bafungirwa.
Muri abo bantu, abagera ku 148 batari abanya-Israel bararekuwe basubizwa mu Bufaransa ariko abandi 94 barimo abanya-Israel n’abari batwaye iyi ndege, bakomeje gufungwa ndetse babwirwa ko bazicwa, niba imfungwa z’abanya-Palestine zifungiwe muri Israel zitarekuwe nk’uko babisabaga.
Israel yamenye iby’ayo makuru maze itegura ingabo 100 zidasanzwe zo kujya kubohora izo mbohe, igikorwa cyabaye ku wa 4 Nyakanga 1976, kimara iminota 90 gusa. Imfungwa 102 zarabohowe, ariko bamwe mu ngabo za Israel barimo na Yonatan Netanyahu, umuvandimwe wa Benjamin Netanyahu, Minisitiri w’Intebe wa Israel, yaguye muri icyo gitero, abo barwanyi na bo bahasize ubuzima, imfungwa eshatu n’abasirikare ba Uganda 45 bari bashyizweho ngo bahangane n’iza Israel hadasigaye n’indege yabo yangijwe bikomeye.



















TANGA IGITEKEREZO