00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amafoto y’umunsi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 20 December 2016 saa 08:32
Yasuwe :

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bigenda bitera imbere uko bwije n’uko bukeye, aho ibikorwaremezo byiganjemo inyubako bigenda byubakwa hirya no hino mu gihugu cyane mu Mujyi wa Kigali mu rwego rwo guha isura nziza igihugu.

Kigali yashinzwe mu mwaka wa 1907 na Richard Kandt mu gihe cy’ubukoloni bw’Abadage, ihinduka Umurwa Mukuru w’u Rwanda mu mwaka wa 1962.

Mu myaka yo hambere Umujyi wa Kigali wasangaga urangwa n’inyubako kuri ubu wavuga ko zabaga ziciriritse, ariko nyuma zagiye zivugururwa zihindurwa iz’icyitegererezo abantu bose batangarira.

Ikibuga cy'indege mpuzamahanga cya Kigali (Kanombe) mu myaka yo hambere ni uko cyari cyubatse
Ugereranyije ikibuga cy'indege cyo hambere n'icy'ubu, uhita ubona itandukaniro, bigashimangira intambwe u Rwanda rumaze gutera mu iterambere
Mu 2006, rwagati mu Mujyi wa Kigali hari gare y'imodoka, gusa kuri ubu aho yari iri hubatswe inyubako ndende kurusha izindi mu Rwanda
Aho iyo gare yari iri niho hazamuwe imwe mu nzu ndende igihugu gifite ya Kigali City Tower na Nakumatt
Uku niko rond point yo mu Mujyi wa Kigali rwagati yari imeze mbere
Rond point yo mu mujyi rwagati yaravuguruwe ijyana n'icyerekezo igihugu cyihaye mu iterambere
Uku niko inyubako ya mbere ya Kiliziya ya Sainte Famille yari yubatswe
Iyi niyo nyubako Kiliziya ya Sainte Famille ifite muri iki gihe
Ifoto y'inyubako y'umudage Richard Kandt, umukoloni wagize Kigali umurwa w'u Rwanda
Kuri ubu ugeze ku nyubako yo Richard Kandt hagizwe n'inzu ndangamurage, ntiwapfa kwemera ko higeze gusa nk'uko ku ifoto ibanza yafashwe mu 1918 hameze

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages