Urugero rwa hafi ni mu Buhinde, aho iki gihugu cyakoronijwe n’Abongereza bigera naho abaturage bacyo babuzwa uburenganzira ku mitungo yabo irimo umunyu wavaga mu Nyanja, hashyirwaho umusoro uhanitse kuri uwo munyu ku buryo abenshi batangira kubura umunyu wo kurya ababishoboye bakagura uwabaga wijnjijwe mu gihugu uvuye hanze cyane mu Bwongereza.
Abo bakoloni bigaruriye uwo munyu ndetse bategeka abacuruzi mu Buhinde kujya bagura umunyu ku madepo y’Abongereza yari yarashyizwe muri icyo gihugu.
Uyu musoro watumye abaturage b’iki gihugu bari barangajwe imbere na Mahatma Ghandi ufatwa nk’umubyeyi w’iki gihugu bigabiza imihanda baturutse mu gace yavukagamo ka Sabarmati Ashram, ku ntera y’ibilometero 400, bigaragambya basaba guhabwa ku burenganzira kuri uwo munyu no gukuraho uwo musoro.
Iyo myigaragambyo yiswe Dandi March cyangwa Dandi Satyagraha, yabaye mu 1930 imara iminsi 24 (kuva ku wa 12 Werurwe kugeza 6 Mata). Muri iyo myigaragambyo, abantu ibihumbi 60 barimo na Ghandi ubwe batawe muri yombi, ariko ntibacika intege kugeza bageze ku nyanja ahari uwo munyu barawufata nk’ikimenyetso cyo gukuraho amabwiriza yari yarawushyizweho.
Ghandi kandi yakomeje guharanira ko Abakoloni bava mu gihugu cyabo ndetse abigaragaraza mu 1942 mu ijambo ribasaba kuva mu gihugu, yavugiye mu mujyi wa Bombay. Ghandi yafunzwe inshuro zitabarika azizwa ibitekerezo bye no guhirimbanira ubwigenge bw’iki gihugu, ibyo yaje kugeraho afatanyije n’Abahinde banyuranye mu 1947, maze bashyira ku iherezo ubutegetsi bwa gikoloni bimika ubutegetsi bushingiye kuri repubulika n’ibendera ryacyo rirazamurwa.
Ghandi waharaniye ubwigenge bw’iki gihugu cyo ku mugabane wa Aziya, afatwa nk’intwari ku buryo buri tariki 2 Ukwakira bamwibuka, hanatangwa ikiruhuko mu gihugu hose.
Ghandi yishwe tariki 30 Mutarama 1948 nyuma y’amezi make afashije igihugu cye kwigobotora ubukoloni bw’Abongereza bwatangiye mu 1858, n’umuntu wo mu bwoko bw’Abahindu.


















TANGA IGITEKEREZO