Nyuma gato yo gukora kudeta, Samuel Doe n’ingabo bari bafatanyije bahurije hamwe abaminisitiri bose bari bagize guverinoma i Monrovia mu murwa mukuru, babatambagiza umujyi wose mu buryo bwo kubatesha agaciro babambitse ubusa buri buri, nyuma babajyana ku nkengero z’inyanja ya Atlantique mu majyepfo ya Monrovia babazirika ku biti, babamishaho urusasu ntihagira n’uwo kubara inkuru urokoka.




Ingingo itangaje:
Tariki 9 Nzeri 1990 nyuma y’imyaka icumi yari amaze ku butegetsi, Samuel Doe yaje kugererwa mu kebo nk’ako yagereyemo Perezida William R. Tolbert Jr kuko agatsiko k’abasirikare bari bayobowe na Prince Y. Johnson kamukoreye nawe kudeta i Monrovia, Doe ajyanwa mu kigo cya gisirikare akakorerwa iyicwarubozo mbere yo kwamburwa imyenda yose asigara yambaye ikariso rukumbi, nyuma aza kwicwa, umurambo we utambagizwa Monrovia yose wambaye ubusa buri buri, ubugabo bwe bunagana.
Mbere yo kwicwa, Doe yakaswe ugutwi hifashishijwe imbugita ityaye, hashize akanya akatwa zimwe mu ntoki ndetse n’amano, hagati aho bamwe mu basirikare ni ko bamukandagiraga ku gahanga n’ahandi, bamucira mu maso ibikororwa. Umunsi wakurikiyeho umubiri we wacagaguwemo ibice, barawuteka ndetse binavugwa ko inyama zawo zaje kuribwa. Kanda hano urebe video yafashwe umunsi Samuel Doe yarimo agandagurwa gahohoro gahoro n’agatsiko ka Prince Y. Johnson.
Amafoto: Net
TANGA IGITEKEREZO