Ku mugoroba wo ku wa 25 Kamena 2020, Leta y’u Rwanda yategetse imidugudu itandatu yo mu turere tubiri two mu Mujyi wa Kigali kubahiriza gahunda ya ‘Guma mu Rugo’ mu gihe cy’iminsi 15, mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.
Imidugudu yashyizwe mu rugo irimo Kamabuye na Zuba yo mu Kagari ka Nyarurama; Umudugudu wa Nyenyeri wo mu Kagari ka Bwerankori byose byo mu Murenge wa Kigarama ndetse n’Umudugudu wa Ruganwa I, mu Kagari ka Kinunga, Umurenge wa Gikondo mu Karere ka Kicukiro.
Hari kandi n’imidugudu ibiri ariyo Kadobogo na Gisenga yo mu Kagari ka Kigali, Umurenge wa Kigali, mu Karere ka Nyarugenge.
Inzego z’ibanze n’izishinzwe umutekano nizo zasabwe gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’amabwiriza mashya.
Mu bindi bikorwa by’ingenzi byagarutsweho muri iki cyumweru ni amakuru y’igitero cyagabwe i Nyaruguru.
Ahagana saa Sita z’ijoro ryo ku wa 27 Kamena 2020 nibwo abagizi ba nabi baturutse mu Burundi, bateye ibirindiro by’Ingabo z’u Rwanda biherereye mu Murenge wa Ruheru mu Karere ka Nyaruguru.
Ahabereye kurasana hasigaye ibimenyetso by’amasasu ndetse abagizi ba nabi bane barishwe, abandi batatu bafatwa mpiri.
IGIHE yifashishije abanyamakuru bayo bafata amafoto ndetse n’izindi mbuga zitandukanye yakusanyije ibihe by’ingenzi byaranze icyumweru cyo ku wa 22-28 Kamena 2020.



















TANGA IGITEKEREZO