Aba barwanyi bageze mu Mujyi wa Bukavu, ntibahura n’imbogamizi zikomeye kuko ingabo nyinshi za FARDC zahise zishyira intwaro hasi, zigakwira imishwaro.
Ubuyobozi bwa M23 buvuga ko amasasu make yumvikanye muri uyu mujyi yaturutse ku basirikare ba FARDC n’amabandi yigabije intwaro, maze akajya kwirara mu ngo no mu bikorwa by’ubucuruzi agasahura.
Kuva mu duce twa Cap Ngouba, Place Mulumba, Nyawera, Feu Vert n’ahandi, hose abaturage baba ari urujya n’uruza. Ahari isoko rya Kadudu, irya Muhanzi no mu yandi masoko arenga 20 aboneka mu Mujyi wa Bukavu, hose nta kibazo na kimwe gihari.
Ubu umutwe wa M23 ukomereje urugamba rwayo mu gace ka Kamanyola kari mu kibaya cya Ruzizi gihana imbibi n’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hamwe n’u Burundi.
Amakuru avuga ko ahagana Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kuri uyu wa Kabiri, ari bwo abarwanyi ba M23 binjiye mu bice bitandukanye bya Kamanyola. Ni agace kari kamaze iminsi kari mu maboko y’abarwanyi ba Wazalendo.
Binavugwa ko kandi M23 ikomeje urugamba yerekeza mu gace ka Uvira ndetse bishoboka ko iki Cyumweru kizasiga aka gace kafashwe. Uvira ihana imbibi n’u Burundi, bivuze ko ifatwa ryayo rizakumira u Burundi ntibubashe gukomeza kohereza Ingabo muri Kivu y’Amajyepfo gutanga umusanzu ku Ngabo za Tshisekedi.
Hagati aho kandi, Ingabo za Uganda zoherejwe mu gace ka Bunia mu Murwa Mukuru wa Ituri kurwanya ihohoterwa rikomeje gukorerwa abaturage muri ako gace.
Umwe mu bakozi ba Loni yabwiye itangazamakuru ko hari imodoka zuzuye abasikare b’u Burundi zinjiye mu Burundi ku wa Mbere zibavanye muri RDC. Abo basirikare bari ku birindiro bya Kavumu bari kurwanira Congo, gusa ubwo Umujyi wa Bukavu wari umaze gufatwa, bahisemo gutaha bwangu.














































TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!