Mu Cyumweru gishize nibwo itsinda riyobowe n’Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya Bayern Munich, Andreas Jung, ryaje mu Rwanda nyuma y’isinywa ry’amasezerano hagati y’impande zombi.
Binyuze mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), u Rwanda rwasinyanye amasezerano na Bayern Munich yo mu Budage aho izamenyekanisha ubukerarugendo bwarwo binyuze mu kurwamamaza muri stade yayo ya Allianz Arena.
Ni amasezerano azageza mu 2028.
U Rwanda na Bayern Munich byemeranyije imikoranire izagera mu 2028
Perezida Kagame ubwo yahuraga na Andreas Jung uyobora inama y’ubutegetsi ya Bayern Munich
Ibiganiro by'Umukuru w'Igihugu na Andreas Jung byitabiriwe n'abarimo Minisitiri wa Siporo, Aurore Munyangaju Mimosa n'Umuyobozi Mukuru wa RDB, Clare Akamanzi
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!