00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abagenzi banyuzwe: Impumeko muri gare nshya zashyiriweho abakora ingendo mu minsi mikuru (Amafoto)

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 24 December 2024 saa 08:38
Yasuwe :

Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye Igihugu akamaro [RURA] ruherutse gushyiraho uburyo bushya buzafasha abagenzi kubona imodoka no kugabanya umuvundo muri Gare ya Nyabugogo, mu bihe by’iminsi mikuru isoza umwaka.

Yavuze ko ari uburyo buzakoreshwa guhera ku wa 23-24 Ukuboza 2024 no kuva ku wa 30-31 Ukuboza 2024. Ndetse ni na ko byagenze kuko mu masaha ya saa kumi n’ebyiri z’igitondo abagenzi bari batangiye kugera muri izo gare

IGIHE yatembereye mu bice binyuranye dusanga abahagarariye RURA , Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iterambere ry’Ubwikorezi [RTDA], Police y’u Rwanda n’Umujyi wa Kigali muri ibi bice bitandukanye byashyizweho byiyongera kuri gare ya Nyabugogo, batanga umusanzu kugira ngo izo ngendo zikorwe neza.

Kuri Pele Stadium hashyizwe imodoka zerekeza mu Ntara y’Amajyepfo. Ahagana saa tanu z’amanywa twahasanze Niyomufasha Yvette wari werekeje mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Kayenzi avuga ko babuze imodoka ijyayo kandi bageze kuri stade mu gitondo cya kare.

Yagize ati “Nubwo akavuyo kagabanutse muri gare ya Nyabugogo, ikibazo cy’imodoka ntabwo cyakemutse neza kuko twabuze imodoka ijya i Kayenzi. Icyakora ibintu bimeze neza ugereranyije no mu mwaka washize.”

Nshyimiyimana Ildephonse, twasanze muri Gare ya Nyabugogo yerekeje mu Karere ka Gicumbi yatubwiye ko yishimiye uko ingendo ziva muri Kigali zateguwe.

Ati “Ni ubwa mbere mbonye Nyabugogo idafite akavuyo mu bihe nk’ibi. Haratuje cyane wagira ngo nta cyabaye, ni byiza rwose ariko n’ubundi urabona ko ku byerekezo bimwe hari imirongo miremire harebwa uko imodoka zongerwa.”

Twageze no muri Gare ya Kabuga, dusanga umubare w’aberekeza mu Ntara y’Iburasirazuba ari mwinshi.

Twaganiriye n’umushoferi w’imodoka ya Select Express atubwira ko muri iyi minsi abagenzi baba babonetse ku bwinshi.

Ati “Ubu navuye Rusumo kandi ngiye guhita nsubirayo nta minota maze aha. Ndagenda ariko kubera urugendo ari rurerure singaruka ariko imodoka ziri kunyuranyuranamo abagenzi bose baragenda. Mu kugaruka kubatwara turi kuzana abagenzi bake.”

Abakoresha umuhora w’Amajyepfo mu turere twa Kamonyi, Muhanga, Ruhango, Nyanza, Huye, Nyamasheke, Karongi, Ngororero, Gisagara, Rusizi, Rutsiro na Nyaruguru, bazategera imodoka i Nyamirambo kuri Pele Stadium.

Abakoresha umuhora w’Iburasirazuba bajya i Rwamagana, Kayonza, Gatsibo, Nyagatare, Ngoma na Kirehe bazategera imodoka muri Gare ya Kabuga.

Ni mu gihe abakoresha umuhora w’Amajyaruguru, mu turere twa Gicumbi, abajya i Nyagatare banyuze Gicumbi, Rulindo, Musanze, Rubavu, Burera, Gakenke na Nyabihu bazategera imodoka muri Gare ya Nyabugogo.

Abagenzi bajya i Bugesera, bari gutegera muri Gare ya Nyanza ya Kicukiro.

Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya, yabwiye IGIHE ko Umujyi wa Kigali uri gukurikirana imigendekere y’izi ngendo isaha n’isaha ari na ko hanakemurwa ibibazo biri kugaragara.

Ati “Twakoranye inama na ba nyiri kampani zitwara abagenzi twemeranya ko imodoka zitwara abagenzi zizajya zihita zigaruka vuba kugira ngo abantu badahagarara ku mirongo umwanya munini. N’ubwo bimeze uko ariko ntabwo umugenzi ari buze gufata umwanya ungana nk’uwari usanze muri gare haribuze kuba impinduka, niyo mpamvu dukomeza kubasaba kwihangana.”

“Ishusho ngari n’uko abagenzi babaye benshi ariko kuba twarashyize ahantu hatandukanye ho gutegera hari icyo byakemuye ugereranyije n’umwaka washize.”

Emma Claudine yavuze ko ku mugoroba wo kuri uyu wa 24 Ukuboza 2024, aribwo hari buze kubona neza ishusho y’imigendekere y’izi ngendo ziva mu Mujyi wa Kigali zerekeza mu zind Ntara z’u Rwanda.

Umuvugizi wa Polisi, ACP Rutikanga Boniface, yabwye IGIHE ko muri buri gare n’ibyerekezo bitandukanye hashyizwe abapolisi kugira ngo babungabunge umutekano w’abagenzi kandi bafashe mu kugenda neza kw’ingendo zinyuranye.

Uko kuri Kigali Pele Stadium byari byifashe:

Uko byari byifashe muri Gare ya Kabuga:

Uko byari byifashe muri Gare ya Nyabugogo:

Amafoto: Kasiro Claude


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .