00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubuzima bwa Papa Francis mu mafoto 100

Yanditswe na Eric Tony Ukurikiyimfura
Kuya 21 April 2025 saa 08:45
Yasuwe :

Papa Francis wari umaze imyaka 12 ari Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, yitabye Imana kuri uyu wa Mbere, tariki ya 21 Mata 2025, nyuma y’igihe yari amaze arwaye indwara z’ubuhumekero.

Yayoboraga Kiliziya Gatolika kuva mu 2013 aho yasimbuye Papa Benedigito wa 16 wari umaze kwegura.

Ni we wari umushumba rukumbi wa Kiliziya Gatolika ku Isi, watorewe izo nshingano akomoka muri Amerika y’Epfo ndetse ni na we wa mbere wabayeho akomoka mu muryango w’aba-Jesuites.

Mbere y’uko aba Papa, yari Karidinari Jorge Mario Bergoglio, Arkipiskopi wa Buenos Aires.

Yahisemo izina Francis mu rwego rwo guha icyubahiro Mutagatifu Fransisiko w’i Assisi wigishaga asaba abantu gusakaza urukundo ahantu hose hari urwango, imbabazi ahari ibyaha, ukuri ahari ikinyoma n’icyizere ku bihebye.

IGIHE yakusanyije amafoto 100 y’ubuzima bwe mu bihe bitandukanye:

Francis (ibumoso), uri kumwe n'umuvandimwe we Oscar, yavutse ku wa 17 Ukuboza 1936. Ni we wari umuhungu mukuru wa Mario na Regina Bergoglio, impunzi z'Abanya-Argentina zagiye kuba mu Butaliyani
Francis ubwo yari akiri umuhungu muto
Jorge Mario Bergoglio ari kumwe n'umuryango we
Francis yahawe ubupadiri mu 1969
Francis ari kumwe n'ababyeyi be mu 1958
Mu 2001, Francis yagizwe Karidinali na Papa Yohani wa Kabiri
Jorge Mario Bergoglio asoma misa
Francis yifotoza kuri Pasika yo mu 2000. Hari nyuma y'imyaka ibiri abaye Arkipiskopi wa Buenos Aires
Francis asuhuza abakristu bari bamwishimiye i Buenos Aires
Francis ahura na Papa Benedigito wa 16 yaje gusimbura nyuma, ubwo yari yasuye Vatican mu 2007
Mu 2005, Francis uzaba Papa yagaragaye yoza ibirenge by'umugore mu bitaro by'i Buenos Aires
Francis atega bisi mbere ya misa yabereye i Buenos Aires mu 2008 ubwo yari Arkipiskopi
Karidinali Bergoglio asoma ikirenge cy'umwe mu bakristu ku wa Kane Mutagatifu
Francis asomera misa hanze ya kiliziya i Buenos Aires mu 2009
Francis aha ukarisitiya Roberto Bendini wayoboye Ingabo za Argentine, mu 2009
Francis asuhuza abakirisitu muri Bazilika ya Mutagatifu Petero ubwo yari amaze gutorerwa kuba Papa wa 266 ku wa 13 Werurwe 2013 aho yasimbuye Benedigito wa 16 weguye kubera izabukuru
Abantu benshi bari bakoraniye i Vatican ubwo hatangazwaga Papa mushya, wabaye uwa mbere udakomoka i Burayi utowe mu myaka irenga 1000
Nyuma y'umunsi umwe atorewe kuba Papa, Francis yishyuye aho yabaga muri Paulus VI ubwo yari karidinali
Papa Francis asubiza umunyamakuru ubwo yari avuye mu ruzinduko muri Bresil mu 2013. Yavuze ko atacira urubanza abatinganyi n'abaryamana bahuje ibitsina, yewe n'abapadiri bameze gutyo. Benshi bafashe icyo gisubizo nko guha rugari uwo muco muri Kiliziya Gatolika
Mu 2017, Papa Francis ahura na Benedigito wa 16 i Vatican
Ubwo Papa Francis yasomeraga misa i Rio de Janeiro muri Bresil muri Nyakanga 2013
Papa Francis yatowe na Time Magazine nk'umuntu wihariye umwaka wa 2013
Mu 2014, Papa Francis yahawe impano na Perezida wa Argentine, Cristina Fernández, wari wasuye Vatican
Mu Ugushyingo 2013, Papa Francis yambaye izuru ritukura ubwo yari yitabiriye ibikorwa byo gufasha abababaye bikorwa n'umuryango 'Rainbow Association Marco Iagulli Onlus'
Muri Mata 2014, uwari Umwamikazi w'u Bwongereza, Elizabeth wa Kabiri n'Igikomangoma Philip basuye Papa Francis ubwo bari i Roma
Papa Francis asoma ku gahanga umwana w'umukobwa i Vatican mu Ugushyingo 2014
Papa Francis asinya mu gitabo cy'abashyitsi ubwo yari yahuye n'abasenyeri i Seoul muri Koreya y'Epfo muri Kanama 2014
Papa Francis asuhuzanya na Benedigito wa 16 muri Bazilika ya Mutagatifu Petero muri Gashyantare 2015
Papa Francis azimya buji zo kuri 'cake' ubwo yizihizaga imyaka 78 mu Ukuboza 2014
Papa Francis asenga yubitse inda hasi ubwo yari muri Misa y'uwa Gatanu Mutagatifu muri Mata 2015, muri Bazilika ya Mutagatifu Petero
Papa Francis asuhuzanya na Fidel Castro wayoboye Cuba. Mu rugendo yagiriye muri icyo gihugu muri Nzeri 2015, yashimye intambwe yo kwiyunga hagati ya Cuba na Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Papa Francis aganira na Fidel Castro mu gihe umugore we Dalia Soto del Valle yari aho hafi
Abantu benshi bari bahuriye muri Quito muri Equateur bakurikiye urugendo rwa Papa Francis ku nsakazamashusho nini muri Nyakanga 2015
Papa Francis asuhuza abantu benshi bari bahuriye muri US Capitol muri Nzeri 2015
Muri Nzeri 2015, Papa Francis yageje ijambo ku bagize Kongere ya Amerika
Papa Francis ari kumwe na Barack Obama ubwo yasuraga Ibiro bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Nzeri 2015
Ubwo Papa Francis yanyuraga mu mihanda y'i Philadelphia mu 2015 aho abantu benshi bashakaga kumusuhuza
Ubwo Papa Francis yasuhuzwaga n'abakristu i Manila muri Philippines mu 2015
Ubwo Papa Francis yahuraga n'imiryango y'Abanya-Palestine i Vatican muri Nzeri 2023
Papa Francis ageza ijambo ku bitabiriye Inteko Rusange y'Umuryango w'Abibumbye muri Nzeri 2015
Papa Francis asoma umwana muto i Vatican mu Ukwakira 2015
Papa Francis asomera misa i New York muri Madison Square Garden ubwo yari muri Amerika
Papa Francis asuhuza abakirisitu nyuma ya misa yasomeye i San Cristobal de las Casas muri Mexique muri Gashyantare 2016
Papa Francis asuhuza impunzi zo mu Nkambi ya Moria, ku kirwa cya Lesbos mu Bugereki, muri Mata 2016
Papa Francis yambaye ingofero ya Sombrero yahawe nk'impano n'umunyamakuru wo muri Mexique ubwo yasuraga iki gihugu muri Gashyantare 2016
Muri Nyakanga 2016, Papa Francis yinjira mu marembo manini ya Auschwitz-Birkenau muri Pologne aho yari agiye guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abayahudi
Papa Francis n'itsinda ry'abakaridinali bahura na Papa Benedigito wa 16 muri Shapele ya Vatican muri Nzeri 2016
Umugabo asoma Papa Francis ku gahanga i Vatican
Papa Francis agurutsa inuma nk'ikimenyetso cy'amahoro ubwo yari i Tbilisi muri Georgia muri Nzeri 2016
Papa Francis yifotozanya n'abagize "International Rural Catholic Association" i Vatican muri Nzeri 2016
Ku wa 20 Werurwe 2017, Perezida Kagame yasuye Papa Francis i Vatican
Papa Francis aganira na Perezida Kagame ku mubano wa Kiliziya Gatolika n'u Rwanda
Perezida Kagame yahaye Papa Francis inkoni ikozwe mu mitako ya Kinyarwanda
Papa Francis yifotozanya na Perezida wa Amerika, Donald Trump wari kumwe n'umugore we Melania n'umukobwa wabo Ivanka muri Gicurasi 2017
Mu Ukwakira 2017, Papa Francis avugana n'abagize itsinda rikora ubushakashatsi mu isanzure. Ni ubwa kabiri Papa yari avuganye n'abo muri International Space Station aho byaherukaga mu 2011 ku bwa Papa Benedigito wa 16
Papa Francis asuhuzwa n'itsinda ry'ababikira i Vatican muri Kanama 2018
Papa Francis agenda mu modoka ye izwi nka "popemobile" muri Bazilika ya Mutagatifu Petero mu Ukwakira 2018
Papa Francis ayoboye misa yo kwizihiza abatagatifu barindwi bashya mu Ukwakira 2018
Papa Francis asuhuza abakristu muri Bazilika ya Mutagatifu Petero muri Nzeri 2018
Papa Francis yakira Perezida w'u Burusiya, Vladimir Putin n'itsinda rye muri Nyakanga 2019
Papa Francis afotorwa n'abakirisitu bari i Vatican muri Mutarama 2019
Papa Francis ageza ijambo ku bayobozi b'amadini muri Kaminuza ya Bangkok muri Thailande, muri Nzeri 2019 ubwo yasuye n'u Buyapani
Papa Francis agendana n'abakaridinali ku cyumweru cya mashami muri Mata 2019
Papa Francis asengana n'abapadiri i Vatican muri Nzeri 2020
Papa Francis asoma misa ya Pasika muri Mata 2021
Papa Francis asuhuzanya n'umugabo wari wambaye nka 'spider man' ubwo yasuraga abantu i Vatican muri Kamena 2021. Uyu mugabo wari wahishe isura, yita ku bana barwariye mu bitaro
Papa Francis asohoka muri Katederali ya Bangkok aho urubyiruko rwinshi rwifuzaga kumukoraho
Papa Francis asoma misa i Vatican muri Nzeri 2021
Ubwo Papa Francis yasuraga Iraq mu 2021
Perezida wa Iraq, Barham Salih, yakira Papa Francis i Baghdad mu 2021
Papa asoma misa ku wa Gatanu Mutagatifu muri Bazilika ya Mutagatifu Petero yambaye ubusa kubera ingamba zo kwirinda COVID-19
Ubwo Papa Francis yafataga indege yerekeza muri Malta muri Mata 2022
Uwari Perezida wa Amerika, Joe Biden, asuhuzanya na Papa Francis ubwo yari yasuye Vatican mu Ukwakira 2021. Hagati yabo hari umusemuzi w'Umutaliyani, Elisabetta Savigni Ullmann.
Papa Francis yerekana ibendera yahawe riturutse muri Bucha, muri Ukraine, muri Mata 2022
Papa Francis ayoboye isengesho ubwo yari mu idirishya ry'aho yabaga i Vatican, muri Kamena 2022
Papa Francis yisanishaga n'abo yasuye, agakora ibijyanye n'umuco wabo. Aha ni muri Alberta muri Nyakanga 2022
Papa Francis aganira n'Umwami wa Bahrain, Hamad bin Isa Al Khalifa, ubwo bari bahuriye muri Awali mu Ugushyingo 2022
Papa Francis afashe ku isanduku yarimo umurambo wa Papa Benedigito wa 16 muri Mutarama 2023.
Papa Francis asoma misa yo gusezera kuri Benedigito wa 16 mu 2023
Papa Francis ava ku kibuga cy'indege cya Ndjili, agiye aho yahuriye n'abakristu i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri Mutarama 2023
Papa Francis asohoka muri misa ya mashami yasomye muri Mata 2023 i Vatican
Papa Francis ahabwa ikaze na Perezida wa Portugal, Marcelo Rebelo de Sousa nyuma yo kugera i Lisbon
Papa Francis aganira na Volodymyr Zelensky uyobora Ukraine ubwo yari yasuye Vatican muri Gicurasi 2023
Papa Francis asuhuza abana ubwo yari yasuye Mongolia muri Nzeri 2023
Papa Francis asoma ku kinyobwa yazaniwe n'abihaye Imana bo muri Argentine basuye Vatican muri Mutarama 2024
Papa Francis yitabiriye Inama ya G7 ku ikoreshwa ry'ubwenge bw'ubukorano (AI) i Bari muri Kamena 2024
Papa Francis na Perezida wa Indonesia, Joko Widodo, ubwo yasuraga iki gihugu muri Nzeri 2024
Papa Francis afite bibiliya muri misa yo ku mugoroba ubanziriza Noheli yasomeye muri Bazilika ya Mutagatifu Petero ku wa 24 Ukuboza 2016
Papa Francis asoma misa yo ku cyumweru cya mashami mu gihe cya COVID-19 ku wa 5 Mata 2020
Papa Francis yinjira muri Bazilika ya Mutagatifu Petero i Vatican ku wa 6 Mutarama 2014
Ubwo Papa Francis yageraga i Maputo muri Mozambique ku wa 4 Nzeri 2019
Papa Francis akaraga umupira wa ruhago yari ahawe ubwo yari yasuye Cuba mu 2019
Ubwo Papa Francis yayoboraga igitambo cya misa ku munsi ubanziriza Noheli i Vatican ku wa 24 Ukuboza 2024
Papa Francis ahaye umugisha umwana i Vatican muri Mutarama 2025
Papa Francis ahura n'ababikira i Vatican muri Gashyantare 2025
Minisitiri w'Intebe wa Slovakia, Robert Fico, asuhuzanya na Papa Francis ubwo yamusuraga i Vatican muri Gashyantare 2025
Muri Werurwe 2025, Vatican yashyize hanze ifoto ya Papa Francis ari muri shapeli y'Ibitaro bya Gemelli
Ubwo Papa Francis yagaragaraga ku karubanda nyuma yo kuva mu Bitaro bya Gemelli i Roma, muri Werurwe 2025
Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, JD Vance, yasuye Papa Francis i Vatican kuri Pasika, ku wa 20 Mata 2025
Papa Francis yitabiriye Misa ya Pasika ku wa 20 Mata 2025
Papa Francis yitabye Imana ku wa 21 Mata 2025, afite imyaka 88. Ifoto yafashwe mu 2018.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .