– Yacaga inshuro none ubu ni umukire ufatirwaho urugero
-Yari atuye mu nzu y’ibirere none afite inzu y’ibyumba 9 y ’amatafari ahiye
-Arihira amashuri umugabo we wari waracikirije amashuri
-Muri koperative Isugi abarizwamo buri wese afite umugabane uri hejuru ya miliyoni
Ubuzima yigaranzuye abwita inzira y’umusaraba kuko yari yarabaswe n’ubukene bukomeye bwamusabaga kurya aciye inshuro yahembwagamo amafaranga y’u Rwanda 300 cyangwa akavunjirwamo ikiro cy’ibishimbo, yambara ibiremo ndetse agatura mu nzu isakaje ibirere, ariko ubu araririmba intsinzi kuko afatirwaho urugero rw’umuntu witeje imbere abikesha gukura amaboko mu mufuka.
Uwiringiye Odette w’imyaka 40 atuye mu Murenge wa Gitovu mu Karere ka Burera n’ubwo byinshi mu bikorwa bye abikorera mu Murenge wa Kinoni ari nawo ibikorwa bye na Koperative Isugi bibarizwamo, yabwiye IGIHE ko iterambere agezeho arikesha gutumbira icyo ashaka, akagikorana umuhate yirengagiza inzitizi aba akibonamo.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Uwiringiye yatumeneye ibanga atubwira ko urufunguzo rwo kwiteza imbere yarubonye ubwo yatinyukaga kwambara ipantaro akajya mu kiyaga cya Ruhondo nk’umurobyikazi utinyutse aka kazi kaharirwaga igitsina gabo gusa.
Muri 2007, uyu mugore yihuje n’abandi bagore hagamijwe kugira uburobyi umwuga wabafasha gutera imbere, maze babanza gukora ishyirahamwe ryaje guhinduka Koperative Isugi, izina bavuga ko ryatoranyijwe bashaka kugaragaza ko ari bo bagore babaye aba mbere gutinyuka uburobyi, umwuga abagore bagenderaga kure kuko ukorerwa mu mazi kandi ugakorwa nijoro.
Uwiringiye yakomeje gukunda akazi ke, ku bw’amahirwe abona umushinga umuha amahugurwa yakoreye mu gihugu no hanze yacyo, yiyungura ubumenyi ndetse asagura amafaranga yaguzemo imashini idoda n’amatungo.
Uyu mubyeyi w’abana bane, avuga ko bitewe n’inyota yari afite y’iterambere yiyemeje kujya akora amanywa muri koperative, ijoro akarikora abyaza umusaruro icyarahani cye ndetse n’ibindi bikorwa bye bwite, maze atangira kubona amafaranga, ubutindi bwari bwaramwokamye arabwigaranzura.
Ibikorwa bya Koperative Isugi byakomeje kwaguka, barenga imbibi zo kuroba mu kiyaga cya Ruhondo, binjira mu wundi mushinga ukomeye wo korora amafi mu byuzi byabugenewe, maze batangira kubona amasoko yo kuranguza ingemwe z’amafi aho gucuruza izeze gusa.
Uwiringiye yasubije umugabo we w’imyaka 45 mu ishuri
Mu buhamya bwa Uwiringiye Odette avuga ko nyuma y’umwaka wa 2010 koperative yari imaze gutera imbere babona amafaranga, bituma yiyemeza gusubira mu ishuri yari yaracikirije mu mashuri abanza, nyuma y’imyaka 20 atarikandagiramo, gusa kuba ari we ukorera amafaranga biba ngombwa ko umugabo we ari we ucumbukura amasomo yari yaracumbitse mbere y’1990 mu cyiciro rusange.
Ati “Umugabo yahise ambwira ati ntabwo urasubira mu ishuri, ahubwo kubera ko ari wowe uri gukora cyane kandi ukaba unamenyereye ibikorwa bya koperative reka abe ari njye ujya gukomeza amasomo wowe uzayakomeza mvuyeyo, nuko ajya kwiga njye nsigarana urugo n’abana.”
Umugabo wa Uwiringiye ubu aritegura gukora ikizamini gisoza amashuri yisumbuye mu ishami rya tekiniki yigamo, mu gihe cyose yiga aba ku ishuri nk’abandi banyeshuri kandi umugore we akamurihirana n’abana be babiri umwe wiga mu wa gatanu, undi mu wa kabiri w’amashuri yisumbuye, naho abandi bato babiri biga mu mashuri abanza.
Uwizeye yanubatse inzu ava mu y’ibirere.
Uwizeye Odette avuga ko mu bindi yishimira yagezeho, harimo kuba yariyubakiye inzu yo guturamo y’amatafari ahiye ifite ibyumba bisaga 8, ifite agaciro ka miliyoni zirenga 7, mu gihe mbere yabaga mu nzu isakaje ibirere ku buryo mu gihe cy’imvura hari ubwo yavaga.
Uwiringiye avuga ko ibyo yagezeho byose abikesha kubyaza umusaruro ijambo umunyarwandakazi yasubijwe, mu gihe kera atari yemerewe no gutanga igitekerezo.
Avuga ko kimwe mu bimutera imbaraga ari ukumva Perezida wa Repubulika ashishikariza abagore gukora, kuko ari byo byatumye batera imbere ndetse n’abagabo babo bakaboneraho.
“Bitwongera imbaraga ni byiza ko adushyigikiye kuko mbere ntitwageraga aho abandi bari cyangwa mu nzego z’ubuyobozi”.



















TANGA IGITEKEREZO