Ku bw’amahirwe, nyirakuru yararokotse, arera Nzayisenga, ariko biberaho mu buzima bwa gikene. Nzayisenga yatangiye ishuri mu 2000, ariko nyirakuru nta bushobozi bwo kumwitaho, yiga ku nkunga y’Ikigenga gifasha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi(FARG).
Nzayisenga mu kandi gahinda
Mu gihe yigaga neza, Nzayisenga yararwaye hafi yo gupfa.
Ntibyagarukiye aho, ubuzima ubuzima bw’iyi Si bwaramubihiye. Mu 2009, mbere y’icyumweru kimwe ngo akore ikizamini cya Leta, nyirakuru yakoze impanuka ikomeye ya moto, arakomereka bikomeye amara iminsi myinshi mu bitaro. Nzayisenga aramurwaza, abifatanya n’amasomo.
Yaraye adasinziriye igihe kirekire, akicara hasi hafi y’uburiri nyirakuru arwariyeho, agafungura amakayi ye yitegura kubazwa mu kizamini cya Leta.
Mu gitondo, yasabaga abaforomo n’abari mu kwa muganga kuza kumurebera umurwayi, akajya gukora ibizamini, abirangiza neza. Amanota asohotse asanga yaranabitsinze bishimishije.
Hagati aho, we na nyirakuru batungwaga n’inkunga igenerwa abatishoboye.
Nzayisenga yaje gutungurwa n’uko abayobozi mu nzego z’ibanze bamwandikishije mu Agahozo Shalom Youth Village, ikigo gifite ishuri cyashinzwe n’Umunya-Isiraheli, Anne Heyman, kikaba kirera impfubyi za Jenoside.
Abana barenga 500 bamaze kurangiza mu Agahozo, na Nzayisenga arimo.
Nzayisenga yari umurakare
Jean Claude Parisien, Umuhuzabikorwa wa Agahozo Shalom, wabonye Nzayisenga mu Kuboza 2009 akinjira muri iki kigo, avuga ko ‘ yari umwana wihebye’, akaba n’umurakare.
Ubu, Nzayisenga yishimira uko yaje kurerwa, ati « Banyubatsemo ko buri wese ankunda, kandi koko ni ko byagenze. »
Muri Agahozo, buri mwana n’abarimu babo bafatana nk’ababyeyi, ba nyirarume, na nyirasenge. Mbese, biberaho nk’umuryango. Abanyeshuri n’abarimu banasangira amafunguro mu gitondo na na saa sita.
Ikigo Agahozo cyita ku masomo y’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga, ariko abaharererwa bakanagira amahugurwa atandunkanye nko gukora ubuhinzi bwa kijyambere, ubumenyi kuri mudasobwa, gushushanya ukoresheje amarangi, ubugeni na Muzika.
Nzayisenga yakamiritse iby’Ubugeni na Muzika. Imwe mu ndirimbo ze “Healing the World”, yahamagariraga gufasha abana batishoboye.
Yanateguye n’igitaramo cyinjije amadolari ya Amerika 700, yo gufasha abana bo muri Somalia bo mu miryango yashegeshwe n’amapfa mu 2011.
Nyirakuru arapfa
Ku wa 3 Nyakanga 2013, nyirakuru wa Nzayisenga yarasinziriye ku myaka 79 y’amavuko.
Yagize agahinda gakomeye, ashengurwa n’ukuntu abuze umubyeyi wamureze nyuma y’amezi make (Nzayisenga) abonye buruse ya MasterCard Foundation yo kujya kwiga Ubugeni na Muzika muri Kaminuza McGill University yo muri Canada. Kand yari afite amashyushyu yo kuzabona umwuzukuru we asoza amasomo, akabona akazi agahembwa.
Hagati aho, Nzayisenga ni umwe mu bana bane babonye buruse imwe yo kujya kwiga imahanga. Berekeje muri Kaminuza ya Arizona State na British Columbia muri Canada.
MasterCard Foundation ni umuryango mpuzamahanga utera inkunga mu burezi abana b’abakene muri Afurika.
Bababaye intangarugero
Nzayisenga na bagenzi be basigaye bashimwa mu Agahozo.
Umuyobozi w’Agahozo Shalom, Claude Nkurikiyimfura, ati “Ni intangarugero no kuri bagenzi babo.”
Ubumuntu bwa Nzayisenga na bagenzi be bwageze no ku baturanyi ba Agahozo.
Babashije gukusanya inkunga, bubakira abapfakazi n’imfubyi inzu 14.
Nzayisenga azi neza ko afite inshingano zikomeye zo kwiga, akabona impamyabushobozi, akagaruka kubaka aho yakomotse.
Ubuhamya bwaciye mbere kuri KTpress



















TANGA IGITEKEREZO