Ubwo yari mu Kiganiro The Long Form na Sanny Ntayombya, Dr Rwamasirabo w’imyaka 74 yavuze ko nubwo yari afite akazi keza mu Bufaransa, atigeze yifuza na rimwe kuhaba mu gihe benewabo bari gucura imiboroga mu bice bitandukanye by’Isi.
Nubwo ari mu babayeho nabi mu buhunzi, yize neza. Yize muri Kaminuza y’u Rwanda imyaka ibiri yiga ubuvuzi, arameneshwa mu 1973, ajya kwiga muri Senegal abifashijwemo na HCR nyuma aza gusoreza mu Bufaransa.
Ati “Sinigeze numva ntuje. Nta gihe nigeze nibona nteganya kuguma mu Bufaransa.”
Ubwo yari asoje amasomo mu 1986, yahuye n’abantu bari baravuye muri Uganda. Icyo gihe National Resistance Movement ya Museveni yari imaze kugera ku butegetsi.
Ni bwo yabwiwe ko hari itsinda ry’Abanyarwanda ryafashishe Museveni kujya ku butegetsi, bituma mu 1987 ajya muri Uganda ahura n’Abanyarwanda.
Yahahuriye n’abasirikare bagize uruhare mu gutangiza urugamba rwo kubohora u Rwanda, barimo Major Peter Bayingana, Major Chris Bunyenyezi n’abandi.
Ati “Twaraganiriye bati Dogiteri uraho, ugarutse kutwiyungaho nta gutinda ndababwira nti yego. Nahise nsubira mu Bufaransa kurangiza amasezerano y’akazi kanjye ubundi ndagaruka.”
Yamaze gusezera akazi mu Bufaransa agaruka muri Uganda. Dr Rwamasirabo yahawe akazi mu Bitaro bya Mulago byo mu Mujyi wa Kampala. Icyo gihe yahembwaga 60$, ariko Guverinoma ya Uganda ikamumenyera ibindi bisigaye nk’ibyo kurya, ingendo n’ibindi.
Umunsi umwe yahuye na Tito Rutaremana na Zeno Mutimura bari abakada mu Muryango FPR Inkotanyi.
Bamubajije niba yarigeze amenya ibyayo, ababwira ko ayizi, bamubaza niba yayinjiramo na we atazuyaje aremera.
Dr Rwamasirabo yararahiye, bamuha itsinda akoreramo bitangira ubwo. Hari mu 1988, atangira kujya mu mashuri ya politiki mu bihuru, ibintu bitangira ubwo.
Ati “Byarihuse. Ni ibintu byanejeje, nari nko mu mashini igenda ifite imbaraga ku buryo nta muntu wagombaga kumpagarika kuko twabayeho mu bihe by’akarengane, kugaca ntabwo byari ibyanjye gusa byari ibya bose.”
Dr Rwamasirabo abagira inkomere mu bihuru byo mu Birunga
Byageze ku wa 1 Ukwakira 1990, Ingabo za RPA zitangiza urugamba rwo kubihora u Rwanda.
Dr Rwamasirabo avuga ko tariki ya 1 Ukwakira 1990, Abanyarwanda bari barajwe ishinga no kubohora u Rwanda batari bazi uko bizagenda ariko uko byagendaga kose umugambi wagombaga kugerwaho.
Uyu muhanga mu buvuzi avuga ko impunzi z’Abanyarwanda zari mu bice bitandukanye zari zifite icyizere ko zizataha, abantu bose bashishikariye kubohora u Rwanda buri wese yiteguye kureka ibyo arimo ariko bagaharanira uburenganzira bwabo.
Ati “Icyo gihe nari ndi i Kampala. Namenye ko itariki yageze ariko nsubira mu bitaro bya Mulago nakoragamo ntegereje aho nakoherezwa. Nahuye n’umwe mu bakada arambwira ati ‘igihe cyageze’. Nabwiye bagenzi banjye ko hari ikibazo cyihutirwa ngize mpita ngenda.”
Icyo gihe yari umuyobozi ushinzwe ibikoresho no kugeza imiti n’ibindi bikoresho by’ubuvuzi ku bari ku rugamba.
Ati “Njye nibanze cyane mu bijyanye no kuzana ibikoresho by’ubuvuzi. Nahoraga ku rugamba ubundi nkongera nkagenda.”
Ku wa 02 Ukwakira 1990 ni bwo Maj Gen Fred Gisa Rwigema yishwe n’umwanzi. Dr Rwamasirabo abyibuka nk’iby’abaye ejo kuko byamugizeho ingaruka zikomeye.
Ati “Navuye amaraso mu gifu kubera iyo nkuru y’incamugongo. Ntabwo nababaraga. Muri icyo gihe wabashaga kugenda amasaha 24 utabasha gutekereza. Bwari uburyo bwo guhangana n’ibibazo.”
Mbere y’uko Perezida Kagame ava muri Amerika kugira ngo aze kuyobora ingabo zari zashobewe ibintu byari bibi cyane abantu bihebye.
Dr Rwamasirabo yavuze ko ariko abantu bakomeje gukora, abavurwa bakavurwa ariko abantu bashobewe. Perezida Kagame yaraje ahindura ibintu, imirwanire irahinduka abantu barwanira mu matsinda mato.
Ati “Imirimo yacu yarakomeje, amanywa n’ijoro. Abantu bari ku ikotaniro nari mfite ibyo nshinzwe nagombaga gukora kugira ngo ntaba intandaro yo gutsindwa.”
“Najyaga aho inkomere zabaga zashyizwe nkabavura mbabaze. Nabaze abantu benshi mu bihuru ndi kumwe n’itsinda ry’abaganga. Twize byinshi bijyanye no kubaga abantu mbabagira mu bihuru.”
Ni ibintu atinubiye cyane kuko bari bafite icyo barwanira, ndetse agatangaza ko nubwo byari bigoye abantu bakomeretse cyane, ariko byagendaga neza, abantu bagasubira ku rugamba.
Kayumba Nyamwaswa, umugambanyi wasaritswe no kwikubira
Dr Rwamasirabo Emile ari mu bihe yishimira bijyanye n’uko abona igihugu yarwaniye gitera imbere. Icyakora hari bagenzi be bafatanyije uru rugamba bakanarutsinda ariko ubu bari mu buhungiro biyemeje gusenya ibyo baharaniye.
Abo barimo Kayumba Nyamwasa, Théogène Rudasingwa n’abandi. Abajijwe icyo abatekereza kuri aba bagakwiriye kuba bari mu gihugu barwaniye, Dr Rwamasirabo yavuze ko ari ibintu bigoye kwiyumvisha.
Yavuze ko intego z’abantu zitandukana umuntu yaba abishaka cyangwa atabishaka. Yavuze ko nta ko bisa kuba umuntu ari iwabo kuko biri mu bintu bya mbere biryoha, ariko hari n’ababa bafite izindi ntekerezo zihabanye.
Ati “Hari abantu baba bashaka ibintu by’umurengera. Iyo batabibonye bumva babona ubundi buryo bwo kubibona kabone n’iyo bwaba burimo ubugambanyi birashoboka.”
Yibukije ko ibyabaye atari na FPR Inkotanyi yaba yarateshutse ku nshingano, ko iyo biba ibyo biba byaragaragajwe, yibutsa ko n’inkingi icyenda za FPR Inkotanyi zitigeze zihinduka.
Dr Rwamasirabo yagaragaje ko FPR Inkotanyi yakomeje mu murongo yihaye inarenzaho, inaharanira kugera ku mishinga ikomeye abantu batabashaka no kwiyumvisha n’ibindi, ariko abantu bakabazwa inshingano.
Ati “Iyo umuntu atabyumva bibyara ibibazo. Iyo uvuze ngo wowe urashaka gufata byinshi kundusha kuko ukomeye. Uba utekereza iki? Iyo abantu biyemeje kumena amaraso nk’ubwitange bwabo, byari ku bwawe gusa cyangwa byari ku bwacu?”



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!