– Yakuriye ishyanga mu buzima bushaririye
– Yapyinagajwe n’ubuhunzi ariko ahagarara kigabo
– Yavuye imuzi icyamuteye gukura yanga urunuka akarengane
– Abonamo Jeannette Kagame umugisha ku Banyarwanda
– Yubakiye ubuzima ku ‘Isengesho, Kubaha no Kudacika intege’
– Ingabire Marie Immaculée, impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu
– Aracyashikamye ku rugamba…
Ni umubyeyi w’Umunyarwandakazi wavukiye mu Rwanda mu 1961 akurira ishyanga . Yashegeshwe ndetse aracyagendana igikomere cy’ubuzima bukomeye bw’ubuhunzi yanyuzemo ari nabyo byamuremyemo umutima wo kwanga urunuka akarengane na ruswa abikomeye ku byo yaboneye mu buhunzi.
Agitangira guca akenge, Ingabire Marie Immaculée yavumbuye ko igihugu babagamo cy’u Burundi atari icyabo ndetse kuva ubwo atangira guhirimbanira kuzataha mu gihugu cye akanacyitangira mu mbaraga n’ubumenyi bwe bwose.
Nubwo yakuriye i Burundi aho umuryango we wari warahungiye, yahoranaga indota zo kuzatura mu Rwanda kuko yari yararambiwe ubuzima bwo guhora atotezwa no kudahabwa uburenganzira busesuye mu gihugu kuko yari akwiye kuko yari impunzi.
Nk’uko twabibasezeranyije, IGIHE yashyizeho gahunda yitwa ‘SERIES OF WOMEN’, ni uruhererekane rw’inkuru ngarukacyumweru icumbuye igaruka ku rugendo rwa benshi mu Banyarwandakazi bagaragaje impinduka, umwihariko no kuba indashyikirwa mu byo bakora mu nguni zose z’Igihugu no muri Diaspora.
Mu buto bwe…
Kuva mu buto bwe kugeza abyirutse atangiye kwitwa inkumi, Ingabire Marie Immaculée yari umwana w’umunyamurava, ukunda gukora, gusabana na bagenzi be ndetse akagira umwihariko wo kwitangira bagenzi be igihe cyose bibaye ngombwa.
Aganira na IGIHE yavuze ko akunze kubwirwa n’abo babyirukanye ko atigeze arangwa n’ishyari ndetse ko igihe cyose habagaho guharirana ari we wabaga uwa mbere.
Yagize ati, “Abantu twabanye ndetse n’abo twabyirukanye bakunda kumbwira ko nakundaga kwitangira bagenzi banjye igihe cyose habagaho guharira umwe muri twe, kandi ngo sinigeze ndangwa n’ishyari ry’icyo mugenzi wanjye ahawe”.
Ibi byatumaga ababyeyi benshi bamufatiraho urugero bagatoza abana babo kurangwa no kugira imico myiza nk’iya Ingabire Marie Immaculée.
Ubuhunzi bwamuvukije byinshi
Mu mwaka wa 1961 nibwo Ingabire Marie Immaculée yabonye izuba, icyo gihe umuryango we wari utuye mu Burundi ari naho bari barahungiye, kuvukira ishyanga no gukurira mu buzima bwa gihunzi byatumye adahabwa uburenganzira yari akwiriye bimuremamo ishyaka ryo kumva yanze akarengane kuko yakuze akabamo ndetse anagakorerwa.
Ati, “Gukura witwa impunzi biragatsindwa kuko bituma ubaho ubuzima utishimiye kandi uziko naho uri atari igihugu cyawe, igihe cyose twamaze mu buhunzi nababajwe nuko ntigeze mpabwa amahirwe nk’abandi bana ngo nige ibyo nshaka ahubwo bakampitira kuko nitwaga impunzi”.
Ingabire Marie Immaculée yize amashuri abanza n’ayisumbuye mu Burundi, akomereza Kaminuza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari naho yavuye mu mwaka wa 2001 ataha mu Rwanda.
Yakuze yiyumvamo kwiga amategeko ntibyamukundira kubera ubuhunzi. Yize indimi mu mashuri yisumbuye bimuviramo kwiga itangazamakuru muri Kaminuza atariryo yifuzaga gusa mu cyiciro cya Gatatu yize mu Bufaransa mu ishami rya Political Science n’amategeko.
Yungamo ati “ Ibyo byari akarengane gakomeye kuko nta ruhare na ruto umwana aba yaragize ngo abe impunzi. Ibyo byandemyemo umutima wo kwanga urunuka akarengane ari nako numva nahirimbana mu guharanira ko uburenganzira bwa muntu bwubahirizwa”.
Uyu mubyeyi w’abana batanu[harimo abe bwite yabyaye n’abo yafashe yemera kubabera umubyeyi] yaboneyeho gusaba abakibyiruka gukoresha neza amahirwe bafite bitaba ibyo Imana ikazabibaryoza.
Yagize ati, “Iyo ntekereje uburyo twizemo bikomeye bintera imbaraga zo gukangurira urubyiruko rwo Rwanda rw’ejo dutezeho amaboko ko bakwiriye gukoresha amahirwe. Biga ibyo bashaka kandi bakunze nibabyerekezeho umutima n’amaboko yabo maze natwe umusaruro uzatugereho”.
Yakoreye ibigo bitandukanye
Ingabire Marie Immaculée Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda umuryango urwanya akarengane na ruswa yavuze ko uburyo yagiye akora mu bigo bitandukanye ari byo byatumye yunguka ubumenyi anagirirwa icyizere cyatumye ahabwa kuyobora uyu muryango.
Ati, “Mbere yo kuza muri Transparency Rwanda nakoze mu bigo byinshi ariko hose ahanini narebaga ku burenganzira bw’umugore ndetse naharanira ko bagera ku iterambere rihamye. Nakoze muri ORINFOR igihe kirekire, nkora mu bitangazamkuru byandika bitandukanye, nakoze muri Profemmes Twese Hamwe, IBUKA n’indi miryango y’abagore itegamiye kuri Leta”
Aho hose yagiye anyura ahamya ko yagiye ahavana impamba ikomeye akigenderaho harimo guharanira ukuri ndetse no kumenya uburyo umugore yatezwa imbere nta karengana cyangwa ruswa.
Ese koko muri kamere ye agira amahane?
Iyo umwumva avuga kuri Radiyo mu biganiro bitandukanye atumirwamo, benshi bakeka ko atavugirwamo kandi arangwa n’amahane nyamara ngo bamwibeshyaho.
N’igitwenge cyinshi Immaculée yabwiye IGIHE ko atari benshi mu bamwumva bakeka ko ari umunyamahane udashobora kuvugirwamo n’uwo ari we wese. Ngo muri kamere ye ariyoroshya kandi yanga kubangamira abandi.
Aseka cyane ati, “Ni ukuri aho abantu baba bamfashe uko ntari kuko ubanza batekereza ko ntavugirwamo ahanini kubera akazi nkora kansaba gufata imyanzuro ikarishye, naho ndi umuntu usanzwe wiyoroshya ndetse unaca bugufi cyane”.
“Nta mahane ngira habe na mba n’ikimenyimenyi kuva navuka nta muntu turarwana”.
Abagore abona nk’abanyembaraga mu Rwanda
Abajijwe abagore b’imena abonamo kugira imbaraga no kwihangana bidasanzwe mu rwanda, Ingabire yafashwe n’ikiniga, amarira amuzenga mu maso.
Mu mvugo yuje ikiniga, Ingabire yagize ati, “Abagore mbona nk’abanyembaraga mu Rwanda bari mu ngeri eshatu ariko iya mbere ariyo ikomeye cyane ni ba bagore bafashwe ku ngufu muri Jenoside, bagaterwa inda ndetse bamwe bakanduzwa SIDA ariko kuri ubu bakaba bagihagaze gitore ndetse barikuye muri ako gahinda”.
Yungamo ati, “Abo bagore ndabubaha cyane nkabura icyo nabitura ariko ni abanyembaraga kuri njye mbafata nk’intwari”.
Mu bandi bagore Ingabire Marie Immaculée abona nk’abanyembaraga harimo Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Oda Gasingizwa.
Yagize ati,“Buriya Minisitiri Oda Gasingizwa mukurikirana umunsi ku munsi, ambera icyitegererezo kandi imirimo n’ibikorwa akora birivugira. Mpamya ntashidikanya ko ari umwe mu bagore bagize uruhare rukomeye mu kuvuganira abagore no mu iterambere kandi twabigezeho”.
Afatanya inshingano z’urugo no guhangana n’akarengane mu Rwanda
Biragoye kuba umubyeyi w’abana batanu ndetse harimo bato bakiga mu mashuri abanza afatanya akazi ko guhirimbanira uburenganzira bwa muntu akanita ku nshingano z’urugo uko bikwiye.
Ingabire Marie Immaculée yatubwiye ko nta kindi cyamufashije kitari ukwiha agahunda ndetse no gutoza abana be kumenya gufata inshingano.
Yagize ati, “Navuga ko bigoye ariko na none biroroshye kuko bisaba kwiha gahunda mu byo ukora kuko abana baba bakeneye rwa rukundo rwa kibyeyi. Iyo ukuze ubatoza kugira inshingano zo kwiyitaho bigufasha kubakurikirana ndetse no kunoza akazi kawe”.
Yungamo ati “Umwana ni byo koko ni umutware, buri cyumweru mbagenera umwanya uhagije wo kuganira no gukina na bo nkumva ibyifuzo n’ibyiyumviro byabo kugira ngo hato ejo akazi nikaba kenshi batazavuga ko n’ubundi nta mwanya njya mbabonera [...] bisaba kwiha gahunda naho ubundi ntibigoye cyane”.
Tumubajije uko abyifatamo nk’umubyeyi iyo abonye umwana arenganyije, mu ijwi rifite imbaraga yagize ati, “Sinjya mbyihanganira na gato, ayo marangamutima sinjya mbasha kuyahisha niyo mpamvu akenshi usanga hari ababyeyi twatonganye. Umwana ni inzirakarengana ntagomba kubaho nabi cyangwa kugira icyo yifuza umubyeyi ahari”.
Ageze he ahanganye na ruswa n’akarengana mu Rwanda
Nka zimwe mu nshingano ze ndetse akurikiranira hafi umunsi ku munsi, Ingabire Marie Immaculée yemeza ko ruswa n’akarengane bikiri mu Rwanda ariko urwego ahagarariye hari ingamba zihamye zo kubikumira no kubirandura burundu.
Ati “Ubundi ruswa ni ingaruka z’akarengane, akarengane katabayeho na ruswa ntiyabaho niyo mpamvu akenshi usanga kimwe kidasigana n’ikindi ariko nk’urwego rubifite mu nshingano ntituzahwema gukora ubuvuzgizi no kurenganura abarengana”.
Ruswa y’igitsina yo bite?
Ati, “Usibye kuba ari akarengane ni agasuzuguro k’indengakamere kuko icyo gihe ntabwo uba ukiri umuntu ahubwo uba uhinduwe igikoresho uzakoreshwa mu gihe runaka”.
Yungamo ati, “Birababaje kubona umugore cyangwa umukobwa nawe yemera guhindurwa igikoresho rimwe na rimwe ugasanga uwo dushaka kurenganura na we ubwe arabishyigikiye ndetse anabikoresha nk’intwaro kugira ngo agere ku cyo yifuza,aho niho habera ingorabahinzi iki kibazo k’ingutu”.
Tumubajije ingamba zashyizweho mu kurandura iki kibazo cya rusa y’igitsina, yavuze ko icya mbere ari ubuvugizi no kubwira inzego zose mu gihugu ko icyo kibazo gihari kugira ngo nabo babe maso ndetse badufashe kuyirwanya no kuyihashya burundu.
Ese yigeze yakwa ruswa y’igitsina?
Aganira na IGIHE, twamubajije niba mu rugendo rwe rw’ubuzima atarigeze ahura n’abamusaba ruswa y’igitsina avuga ko nta na rimwe byigeze bimubaho.
Ati, “Mu gihe cyacu iyo wabaga uri umukobwa warize, nta muntu wapfaga kugutinyuka kuko icyo gihe akazi kari gahari. Abantu bari ku isoko bagashaka bari bake, bitandukanye n’ubu aho abantu ari benshi cyane ariyo mpamvu bamwe bitwaza izo ruswa z’igitsina kugira ngo batange cyangwa babone akazi”.
Inama ku Banyarwandakazi
Ingabire yagize ati “Abari n’abategarugori ndabakangurira kwihesha agaciro kandi bakiremamo icyizere bakumva ko bashoboye kandi ari abarwanashyaka, si byiza gutega amaboko no kumva ko kugira ngo icyo uzaba ukigereho ari uko wagirwa igikoresho”.
Icyamushegeshe mu buzima
Mu buzima bwe bwose Ingabire Marie Immaculée yashegeshwe n’urupfu rwa nyina kuko yamufataga nk’intwari ikomeye.
Ati, “Mama yari umugore ukomeye cyane kandi w’indwanyi nigiyeho byinshi mu buzima, urupfu rwe rwarambabaje cyane”.
Avuga kandi ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yamusigiye ibikomere byinshi atazapfa akize na rimwe, ariyo mpamvu ngo aharanira ko ibyabaye mu Rwanda bitazigera biba n’ahandi ku Isi.
Umwihariko yabyirukanye
Mu mabyiruka ye, Ingabire yakuze akunda kwitangira bagenzi be ndetse no kubaharira igihe cyose bibaye ngombwa.
Ati “sinigeze ndangwa n’ishyari mu buto bwanjye ndetse iyo byabaga ngombwa ko habaho guharirana nafataga iya mbere yo gutanga umwanya wanjye kugira ngo undi abone icyo twese twashakaga”.
Akageso kari karamubayeho akarande mu buto
Yari umwana ukubagana cyane kandi ukunda gukora byose atitaye ku kuba ari umukobwa. Ati “Narakubaganagana cyane noneho mama akabihuza n’umuco aho yambwiraga ngo nta mukobwa wurira igiti n’ibindi ugasanga kenshi ndakubitwa kubera ibintu nk’ibyo”.
Ikintu yicuza mu buzima
Mu buzima bwe ababazwa no kuba yarigeze kubeshyera undi mwana agahanwa nta kosa yakoze we nyirabayazana yigaramiye.
Ati, “Kugeza magingo aya njya nicuza impamvu namubeshyeye kuko yahaniwe ikosa atakoze kandi njye warikoze ndebera”.
Yungamo ati, “Icyatumye ntinya kwitanga ariko ngo mvuge ko ari njye wakoze ikosa ni uko bari abantu nari nagiye gusura kandi iyo mama abimenya yari kunkubita iz’aka bwana kuko yari asanzwe anziho gukubagana”.
Icyo avuga akuri Jeanette Kagame
Ati, “Ni umugore wa Perezida twese turabimwubahira tukanabimukundira ariko ikiruta byose ni akazi n’umurava bimuranga. Ni umugisha u Rwanda rufite”.
Yashimangiye ko zimwe mu mpamvu ashingiraho yemeza ko byaba byiza Perezida Paul Kagame akomeje kuyobora u Rwanda, harimo kuba ari umugabo wa Jeannette Kagame ndetse ngo ntabwo yizeye ko u Rwanda rwazabona undi mufasha wa Perezida ugira ibakwe n’umurava nka we.
Yungamo ati, “Reba gahunda nziza zifasha abana b’abakobwa yatangije, ziracyari mu ishyirwa mu bikorwa ku buryo turamutse tumubuze za mbaraga zose wasanga zipfuye ubusa”.
N’ibitwenge byinshi, yanavuze ko iyo aza kuba ari umugore w’undi Mukuru w’Igihugu ku Isi, ngo yari kugira ishyari ryiza ryo kwigira kuri Jeannette Kagame kuko amubonamo kuba indorerwamo ya benshi.
Inama ku bagore
“Abari n’abategarugori bakwiriye kuzirikana ko bahawe ijambo na Perezida Paul Kagame. By’umwihariko ababyiruka bagomba kurangwa n’ibitekerezo byubaka igihugu no gushyira imbere kwihangira imirimo kurusha gutega amaboko kandi babinyujije mu kuri n’umucyo”.
Ibanga ry’ubuzima
Gusenga, Kubaha, no kudacika intege



















TANGA IGITEKEREZO