00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nta miziro ku bari n’abategarugori: Cpl Ikirezi urashisha imbunda z’ibifaru mu Gisirikare cy’u Rwanda

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 22 October 2024 saa 12:13
Yasuwe :

Cpl Ikirezi Marie Providence, ni umwe mu basirikare mu Ngabo z’u Rwanda, wizera ubushobozi bwe, utagendera ku mvugo za kera ko hari ibikorwa abagore n’abakobwa badashoboye.

Ubu ni umusirikare ushinzwe gukoresha imbunda nini zo ku gifaru. Abarizwa muri Batayo ya Gatatu y’Ingabo z’u Rwanda iri mu gace ka Durupi muri Sudani y’Epfo. Igizwe na benshi mu basirikare bo mu mutwe utabara aho rukomeye, Special force. Iyoborwa na Col John Tyson Sesonga.

Iyo muganira, akubwira ko ari “Super Gunner”, mu yandi magambo ni umurashi karahabutaka wiyemeje kwitangira igihugu kugeza no hanze y’imbibi zacyo. Aterwa ishema n’uko ibyo akora, ari bimwe n’ibyo basaza be bakora, bitandukanye n’uko hambere, umukobwa wajyaga mu gisirikare yafatwaga nk’igishegabo.

Ati “Umwuga wanjye nkora nisangamo kenshi, ni nk’iyo basaza banjye bakora ariko hakaba hari n’uwo nisangamo cyane. Ndi Super Gunner, nkaba ndashisha imbunda zo ku bifaru, ku modoka z’intambara, ku modoka z’umusada [imodoka z’ubufasha].”

Imbunda akoresha ayisobanura nk’iyitwa “12 [Soma: Twelve]. Iyo 12 ni umubyimba w’umunwa w’iyo mbunda, ni ukuvuga ngo isasu rishobora gucamo ni irifite uwo mubyimba. Inyinshi muri izo mbunda, ni iza machine gun, ziba zifite ubushobozi bwo kurasa amasasu menshi icya rimwe, ubudahagarara.

Ikirezi asobanura ko kuva kera yagize ishyaka n’ishema ryo kuba ingabo y’igihugu, kuko yashakaga kurwanira amahoro nk’uko basaza be na bakuru be babikoze.

Ati “Kuva ndi umwana, nakunze igisirikare, harimo ba data wacu n’inshuti. Uko umuntu agenda akura, ibikurimo bikagusunikira ku kuba wumva ko mu bubasha bwawe n’ubushobozi waba Ingabo y’Igihugu cy’u Rwanda, ukajya kurwanira n’ahandi badafite amahoro nk’uko twe byatangiye ari make ariko bikagera ku rwego rw’aho aba menshi.”

Mu 2014 nibwo yinjiye mu gisirikare, arangiza amasomo y’ibanze mu 2015. Asobanura ko amasomo y’ibanze aba agoye kuko bisaba imbaraga, umuhate ishyaka n’ingufu, ukarwana ishyaka ryo kumva ko icyo musaza wawe akoze kitakunanira.

Ati “Uko batubonamo intege nke, ukarwana ishyaka uvuga uti icyo musaza wanjye akoze, nticyananira kuko nzi icyo nshyaka.”

Mu myitozo yamugoye akigera mu gisirikare, harimo uwo koga. Nubwo yakundaga koga, yagowe no kwisanga mu mazi menshi gusa aza gushobozwa n’umuhate yari yifitemo.

Ati “Kuko nari mfite umuhate n’inyota yo kumva ko nkeneye koga nanjye ejo nkagira uwo mvamo, kuko mbona basaza banjye babikora, nabikoze bwa mbere, ubwa kabiri ntangira kujya ntoza abandi.”

Imbunda akoresha yo ku gifaru, ntabwo yayimenye gutyo gusa, nabwo yakoze imyitozo yihariye ijyanye nayo, amara igihe kinini yiga, aratsinda atangira atyo.

Ati “Babanje kuducisha mu yindi myitozo ijyanye n’uko ibifaru bikoreshwa n’uko bikora. Tukiga uko imbunda zaho z’imisada nazo zikora.”

Ni amasomo yamaze umwaka wose, birangira afite ubumenyi bwo kurashisha iyi mbunda.

Agira inama abakobwa bakiri bato yo kujya mu gisirikare bagatanga umusanzu wabo mu kurinda umutekano w’igihugu kuko ari ibintu bitera ishema. Yavuze ko umukobwa “agomba kurwanira igihugu cye kuko agifitemo umusanzu, hari icyo yashobora nka basaza be, ntabwo ari umunyantege nke”.

Yavuze ko umukobwa ugiye mu gisirikare, aba afite amahirwe yo kubona ubumenyi n’ubushobozi burenze ubwo aba yiyumvamo.

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’Amahoro muri Sudani y’Epfo, zibarizwa muri Batayo eshatu. Iya mbere ikorera mu gace ka Topping mu Mujyi wa Juba. Ifite ingabo mu duce rwa Juba no mu Majyepfo y’ahitwa Torit. Iyoborwa na Lt Col Emmanuel Ntwali.

Batayo ya Kabiri ikorera i Malakal, ni yo igenzura inkambi rukumbi iri mu maboko ya Loni muri Sudani y’Epfo icumbikiwemo abaturage barenga ibihumbi 40. Iyoborwa na Lt Col Charles Rutagisha.

Iya gatatu ari na yo Ikirezi abarizwamo iyoborwa na Col John Tyson Sesonga.

Cpl Ikirezi Marie Providence ni umwe mu basirikare b'u Rwanda bari mu butumwa bw'amahoro muri Sudani y'Epfo
Cpl Ikirezi asobanura ko yamaze umwaka yiga uburyo iyi mbunda ikoreshwa
Yagiriye inama abakiri bato kwitinyuka, bakumva ko bashoboye kandi bagera kuri byinshi
Amarembo yinjira mu birindiro by'Ingabo z'u Rwanda zo muri Batayo ya Gatatu ikorera mu gace ka Durupi muri Sudani y'Epfo
Ingabo z'u Rwanda zishimirwa umusanzu ukomeye mu kubungabunga amahoro muri Sudani y'Epfo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .