Uyu musaza w’imyaka 72, afite abana babiri, avuga ko yihangiye umurimo wo gucurangisha umuduri afite imyaka 32, kubera ko yangaga kwicwa n’inzara no kugira uwo yasaba.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yemeza atunzwe no gucuranga umuduri ndetse ko adashobora kureka uwo mwuga kubera ko umufasha mu mibereho ye.
Avuga ko kuririmba indirimbo imwe akoresheje umuduri yishyurwa amafaranga 500 ndetse akanashimangira ko hari n’abajya bayarenza bitewe n’ubushobozi bwabo.
Munyembibi yemeza ko uyu mwuga yihangiye ku munsi ushobora kumwinjiriza amafaranga agera ku bihumbi bine kandi yanakuyemo agera ku 1400 y’urugendo ava ku Kamonyi yerekeza mu Mujyi wa Kigali.
Yagize ati “Erega akazi ni agatunze nyirako, rero nanjye sinshobora kureka uyu mwuga niyo byagenda gute bitewe n’uko ahanini ari wo ungejeje aha ngeze ubu. Ntabwo umunsi ushobora kwira ntacurangiye nibura abantu 10 bashobora kumpa ibihumbi bitanu.”
Akomeza avuga ko kimwe mu bituma adashobora kureka gucurangisha umuduri, ari uko n’abana be babiri ari wo wamufashije kubarihira kuva bagitangira kwiga mu mashuri abanza kugeza barangije ayisumbuye.
Yagize ati “Ubu se koko nareka gukoresha umuduri wanjye nkatungwa n’iki ko nanjye ndi umuhisi wigendera ? Erega niwo watumye abana banjye uko ari babiri umuhungu n’umukobwa bakura barize kuko amafaranga nahabwaga yose ariyo nifashishaga mu kubishyurira amashuri.”
Munyembibi yemeza ko yubaha umwuga we bitewe n’uko hari n’igihe iyo yaramutse neza atahana amafaranga agera ku bihumbi 10.
Yagize ati “Ari nkawe koko wareka akazi kaguha amafaranga agera ku bihumbi 10 cyangwa bitanu ku munsi? Nonese nkaretse ku myaka yanjye ubona nakora iki ko ntashobora no guhinga?”
Munyembibi atangaza ko zimwe mu ngorane ahura nazo zirimo kuba hari igihe abaturage bamuhangika amafaranga yo mu bindi bihugu adafite agaciro bamubeshya ko ari amadolari.
Uyu musaza atangaza ko n’ubwo hari abamufata nk’imburamukoro, yageze kuri byinshi abikesha gucurangisha umuduri birimo inzu y’ibyumba bitatu iherereye mu Karere ka Kamonyi yubatse, isambu y’ibihumbi 500 n’intama enye ari korora yaguze mu mafaranga yakuye muri uyu mwuga.



















TANGA IGITEKEREZO