00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kuva mu Rwanda kugera muri White House: Urugendo rwa Tuombe uri mu bahanzwe amaso muri Amerika

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 Gicurasi 2020 saa 07:46
Yasuwe :
0 0

Mu myaka 13 ishize, Emmanuel Tuombe, nibwo yageze mu ishuri ry’Ikoranabuhanga na Mines ryitwa South Dakota School of Mines & Technology, avuye mu Rwanda. Yari afite udufaranga duke mu mufuka we ndetse nta muntu azi aho yari agiye. Icyo yari afite ni icyizere, ibyiringiro n’umuhate wo kugera ku ntsinzi.

Twihuse muri Gashyantare 2020. Tuombe warangije mu bijyanye na Mines, yageze i Washington D.C kwakira igihembo nk’umwe mu barimo kuzana impinduka [Game Changer] muri Amerika, ni mu nama ya ba rwiyemezamirimo n’abahanga ibishya yabereye muri Perezidansi ya Amerika, White House, mu Ukwakira [ukwezi kwitwa Black History Month].

Tuombe uvuga indimi esheshatu, yakuriye mu Rwanda, ahamya uburyo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, u Rwanda rwahanganye no kongera kwiyubaka mu nguni zose yaba mu mbamutima no ku isura yarwo kuko rwari rwasenyutse burundu.

Tuombe yafashe icyemezo akiri muto ko azaba Enjeniyeri. Ntiyitaye aho yari ari kuko yari afite ku mutima kugira impinduka nziza akora muri sosiyete ye. Yaje guhabwa buruse ajya kwiga mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, mu Ishami rya Engeneering.

Ubwo yari umunyeshuri, yabaye n’umukorerabushake mu mushinga w’amazi ari naho yaje guhurira n’umwarimu muri South Dakota Mines civil and environmental engineering, Dr. James Stone. Uyu Stone avuga ko Tuombe yari umuntu ugira amatsiko cyane akaba umunyeshuri w’umuhanga wabazaga ibibazo nka miliyoni.

Yakoze ku mutima cyane uyu mwarimu uwo mushinga urangiye, Stone, amugira umwungiriza mu bushakashatsi, nk’uwarangije muri civil and environmental engineering muri Mines.

Tuombe yageze muri Mines mu 2006, agujije amafaranga kugira ngo abashe kugenda. Muri iyi kaminuza, yasibaga kurya ndetse ntasesagure kugira ngo inzozi ze zo kubona impamyabumenyi z’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza azigereho.

Ati “Nari umwarimu wungirije ariko nagombaga gucunga neza buri faranga mfite. Uba uri mu bihe byo gukotana. Naribwiye nti ngiye kuba igihe kinini muri iri shuri. Nari mfite intego”.

Yabaye kandi mu muryango w’abanyeshuri b’abanyamahanga ndetse no mu kigo Ivanhoe Center cy’aho yigaga. Yaganiraga n’abarimu ndetse n’abayobozi b’amatorero.

Stones yibuka Tuombe akora ku mushinga w’ingaruka z’ubucukuzi bwa Uranium ahitwa Harding County, SD, nk’ubushakashatsi bwe asoza amasomo.

Ati “Ndibuka ubwa mbere Emmanuel ajya gukora ubushakashatsi mu gace ka Cave Hills. Yatangajwe n’uko ari ahantu hadakomye ariko hadatuwe n’abantu. Iwabo hari ubutaka bumeze nk’ubwo, icyakora ubucucike bw’abaturage buri hejuru ugereranyije n’aho yarebaga muri Harding County. Yakomezaga avuga ngo ‘abantu bose bari hehe?”.

Tuombe yarangije kwiga muri Civil Engineering mu 2007, abona akazi mu kigo kiri i Colorado. Yahavuye ajya gukorera i Memphis, Tenn akomereza Virginia. Mu 2015, yasubiye muri Memphis, aho yatangirije ikigo cye cyitwa ABES Engineering, Inc.

Ati “Nari mbizi ko bitazoroha. Ariko nabonye ibibi birenze mu buzima...nari mfite ibyiringiro ko buri cyose gishoboka”.

Tuombe akomeza agira ati “Kandi byarakunze. Kuva mu ntangiriro, ABES yarakuze kandi itera imbere, ikorana n’Umujyi wa Memphis mu mishinga myinshi. Ndabizi ko ibikorwa byanjye bikeneye gukomeza gukura. Niteguye gufatanya n’ibigo bikomeye kugira dushobore gukora ikinyuranyo kinini mu buzima bw’abaturage”.

Urugendo rwo muri White House

Kuri ubu ntabwo Tuombe azi neza uwatanze izina rye ngo ahembwe nk’umuntu urimo kuzana impinduka [Game Changer]. Ubwo yakiraga ubutumire bwo muri White House, kwakira igihembo, yaratangaye yibaza niba ari ukuri, ndetse abanza gushidikanya kubibwira abantu benshi.

Ati “Natangiye kwemera ko byari ukuri ubwo nahageraga, ubwo nahuraga n’umuntu wo muri Minisiteri y’Ingufu. Undi muntu yari umuvumbuzi. Perezida yaraje avuga uburyo ba rwiyemezamirimo ari urutirigongo rw’iki gihugu. Cyari ikintu kidasanzwe cyane”.

Tuombe avuga ko yahise abona ko ahagararariye benshi barimo abantu nka we, abimukira n’abanyeshuri bagiye kwiga muri Amerika kugira ngo biteze imbere ndetse n’abandi babegereye.

Tuombe, yigeze kuba umuyobozi w’abenjeniyeri batagira umupaka igice cy’u Rwanda, ubu aherutse gutangiza ikindi gice muri Gabon, ashaka ko abanyeshuri n’abimukira bafite ibigo by’ubucuruzi bumva ko buri kimwe gishoboka.

Nyuma yo kwakira igihembo, Tuombe, agira ati “Nahuye n’abantu bakomeye ntatekerezaga ko nzahura nabo”. Yicaranye ku meza n’abaherwe batunze za miliyari z’amadolari, ahura n’abahanze udushya ndetse amenyana n’abayobora ibigo by’ubucuruzi hirya no hino ku Isi. Uku guhura kwaganiriwemo byinshi ku bufatanye bw’ahazaza.

Ntiyarekeye aho. Tuombe afite inzozi kandi yizeye ko umunsi umwe azahura n’abahanze udushya nka Bill Gates na Warren Buffet.

Ati “Ndashaka kuzicarana mu cyumba n’abantu bakomeye, tugasangira ibitekerezo kandi tukagira impinduka. Birashoboka...Bishobora gutwara indi myaka 13 ariko ni cyo ndangamiye. Ndarota ibihambaye”.

Tuombe asaba abandi kugira inzozi zihambaye nka we kandi bakajya barebera ku nkuru y’urugendo rwe. Avuga ko inkuru ye ishobora kuba umusemburo w’ibyiringiro n’inzozi byabo. ‘Kwigirira icyizere, kugira ishema no kurota ibihambaye’.

Tuombe Emmanuel afite inzozi zo kuzicarana na Bill Gates na Warren Buffet

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .