Mu 1959, Abatutsi batangiye kumeneshwa bikomeye mu cyiswe Revolusiyo, bamwe baricwa, barasenyerwa, inzu zabo ziratwikwa, abandi barahunga.
Icyakurikiyeho, yari inzira ikomeye y’ubuhunzi. Paul Kagame wari uruhinja rw’imyaka ibiri, we n’umuryango we bavuye mu Ruhango mu Majyepfo bahungira mu Mutara, bahamara imyaka ibiri.
Tariki 6 Ugushyingo 1961, berekeje muri Uganda, gusa mu nzira bagenda, we n’umubyeyi we, Asteria Rutagambwa, baza kwisanga banyuze ukubiri na Se, kuko we Deogratias Rutagambwa yanyuze i Burundi, yambuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo [yari Zaire], i Bukavu agera i Goma aho yavuye ajya muri Uganda.
Ni aho yongeye kubonanira n’umuryango we bahuriye ahitwa Kamwezi i Kabale.

Rutagambwa yari umuntu wiyubashye, cyane ko yari umunyemari washinze TRAFIPRO mu 1955, akora ubucuruzi bwo kohereza ikawa hanze n’ubundi bushabitsi. Yari muri bake mu gihugu bafite amafaranga nyabyo, ibintu bitari bisanzwe muri icyo gihe.
Ubuzima bwo mu buhunzi bwarabagoye we n’umuryango we, kuko byageze n’aho Asteria afata isuka arahinga, gusa Rutagambwa we aza kugorwa n’iyo mibereho atari amenyereye ku buryo byaje no kumuviramo urupfu mu 1972.
Uko ni ko Paul Kagame yisanze mu buhungiro, mu gihe ba Gitera bari barasizoye bakora amategeko agenga igihugu, nako 10 y’Abahutu.
Ubuzima bubi Kagame yabayemo akiri muto, imibabaro yahuriye nayo mu buhungiro, byatumye mu mabyiruka ye yarahoraga aganira n’inshuti ye Fred Rwigema ku cyatuma bagira igihugu.
Ibi byose byerekana uburyo ubuzima bwa Paul Kagame ari urugamba rusa, guhera mu bwana bwe. Yaharaniye kubaho, aharanira kugira igihugu kugeza no ku ntambara yo kugihesha agaciro n’iterambere. Yarwanyije abatesi n’abibone, arwana intambara zirimo izo yahanganyemo na ba gashakabuhake, abaja babo n’abandi benshi badacira akari urutega yaba we ku giti cye cyangwa u Rwanda; n’ubu urugamba ruracyari rubisi nubwo amaze imyaka itabarika mu ndake.
Uramutse wanditse igitabo ku ntambara Perezida Kagame yarwanye, ntagushidikanya ko washirirwa na wino, mu gihe washaka kwinjira mu mizi ya buri imwe. Impamvu si uko zitandikika ahubwo ni uko ari uruhumbirajana. Zihera iyo mu mashyamba ya Uganda akiri umusore, zikamwambutsa mu Rwanda abohora igihugu kugeza no ku ya “Who are you!” ikirimbanyije magingo aya. Ubwo hagati aho, hari izindi zagendeyemo intumva.

Mu myaka ya 1960 ubwo yari muri Uganda nk’impunzi, icyo gihe, we n’urundi rubyiruko rw’Abanyarwanda bari barahejwe mu gihugu n’ubutegetsi bubi, byabaye ngombwa ko biyunga ku ngabo za Museveni mu 1979 mu rugamba rwo kubohora Uganda.
Mu gitero cyabimburiye urugamba rwo kubohora Uganda ku itariki 6 Gashyantare 1981, Paul Kagame yari umwe mu bayoboye abasirikare 27 bari bafite imbunda, batera Ikigo cya Gisirikare cya Kabamba mu Karere ka Mubembe mu bilometero 120 uvuye i Kampala mu mujyi. Ingabo yari kumwe nazo, nizo zakigezeho bwa mbere, zinabohoza intwaro ziri mu z’ibanze zifashishijwe mu rugamba nyir’izina rwagejeje Museveni ku kubohora Uganda.
Muri NRA ya Museveni muri iyo myaka y’intangiriro ya za 1980, Kagame yari ashinzwe ubutasi, inshingano yakoraga abifatanyije no kuyobora ingabo. Bose bari bamuziho ikinyabupfura, ubuhanga ndetse no kuba wa muntu utavugirwamo kandi ari muto mu myaka kuko yari afite hafi 25.
Nubwo Abanyarwanda barimo na Paul Kagame bari mu b’ibanze bafashije Museveni kubohora igihugu ndetse babigera mu 1986, byarangiye abigijeyo buhoro, bamwe boherezwa kwiga hanze, abandi abaha indi mirimo kure y’umujyi. Muri icyo gihe Paul Kagame yoherejwe kujya kwiga muri Amerika mu Ishuri rya Gisirikare riri ahitwa Fort Leavenworth muri Leta ya Kansas. Yagiye kwiga mu mwanya ubusanzwe wari uwa Rwigema.
Urugamba rwo kubohora Uganda, rwamuteguye muri byose, yaba mu bumenyi mu bya gisirikare, ubutasi, imiyoborere n’ibindi byinshi byamufunguye mu ntekerezo.
Itariki ya 1 Ukwakira 1990, Gen Maj Fred Rwigema n’abandi banyarwanda babarizwaga mu Ngabo za Uganda, icyo gihe bagabye igitero gitunguranye i Kagitumba mu Mutara, gusa ntibyagenda neza kuko ku munsi wa kabiri w’urugamba Rwigema n’abandi benshi mu basirikare bakuru bahasize ubuzima.
Paul Kagame wari Majoro mu Ngabo za Uganda, acyumva ayo makuru yihutiye kuva muri Amerika acikirije amasomo, asubira muri Uganda ajya gutabara ku rugamba kuko byari byadogereye. Yahise asimbura Fred Rwigema nk’Umuyobozi w’Ingabo za APR (Armée Patriotique Rwandaise).
Yahise ahindura uburyo bw’imirwanire, akura Ingabo mu Mutara azijyana mu Birunga, habaho kwisunganya mu bikoresho, mu mubare w’ingabo, kugarura morale y’abasirikare noneho urugamba rurambikana karahava.
Amateka y’ibyabaye hagati ya 1990 na 1994 ari Umuyobozi w’Inyeshyamba ni maremare, ariko muri make ni imyaka yaranzwe no kuyobora urugamba, atuye mu ndake, arimo ibihe by’ibiganiro, gusa muri byose APR yasanze ijegajega yarayubatse ihinduka uhinduka umutwe w’ingabo z’intarumikwa zazengereje Inzirabwoba n’Interahamwe za Habyarimana, abambari babo b’Abazayirwa, Abafaransa bishyira kera.
Muri Mata 1994, ho byari rurangiza, kuko leta yari iriho, yatangiye gushyira mu bikorwa umugambi wo kurimbura Abatutsi, urwari urugamba rwo kubohora igihugu ruhinduka urwo guhagarika Jenoside.
Abacengezi bahuye n’uruva gusenya
Nyuma y’imyaka ibiri Jenoside ihagaritswe, hadutse rugamba rushya rutari rworoshye. Icyo gihe Paul Kagame yari Visi Perezida, imirimo yafatanyaga no kuyobora Minisiteri w’Ingabo.
Hirya y’umupaka w’u Rwanda na Zaire, hari huzuye Ingabo za EX-FAR zari zaratsinzwe n’Interahamwe, zibumbiye mu nkambi zinyuranye zari zihari, zirara amanywa n’ijoro mu myitozo yo gutera u Rwanda icyo gihe rwari rwarabohowe.
Aho ni ho havutse intambara y’Abacengezi yayogoje cyane cyane Amajyaruguru n’Uburengerazuba bw’igihugu hagati ya 1996 na 2000. Mu kwica gitera n’ikibimutera, byasabye ko hafatwa ibyemezo bikarishye birimo no gusenya Zaire, hakabaho gusenya za nkambi, gutahukana impunzi bivamo no gukura Mobutu ku butegetsi intebe yicazwaho Laurent Désiré Kabila.
Iby’intambara y’Abacengezi, gucyura impunzi no gukura Mobutu Sese Seko ku butegetsi nabyo ni birebire ntitwabivuga ngo tubirangize. Biri mu madosiye yari akomeye yari ku meza ya Kagame hagati ya 1996 na 2000. Kabarebe ni umuhamya!
Mu 2000, zahinduye imirishyo mu Rwanda
Mu 2000, Kagame yabaye Perezida w’Inzibacyuho nyuma y’aho Inteko Ishinga Amategeko yari imaze kweguza Pasteur Bizimungu. Muri icyo gihe intambara ya Congo yari iri kugana ku musozo, iy’Abacengezi itangiye kuba amateka,
intwaro zisubizwa mu rwubati, hatangira urugamba rushya rwo kubaka igihugu.
Urwo rugamba rwahereye mu guhindura imyumvire mu ngeri nyinshi, imbaraga zishyirwa mu butabera n’ubumwe n’ubwiyunge no kuvugurura inzego. Havuguruwe Itegeko Nshinga, ibirango by’igihugu n’andi mavugurura menshi yakozwe mu gihugu.
Mu 2003 Perezida Kagame amaze gutorwa muri manda ye ya mbere, umuntu yavuga ko aribwo u Rwanda rwatangiye urugendo rwa nyarwo rw’iterambere.
Gacaca, Ubwiyunge, Ndi Umunyarwanda
Ku gihugu cyari kivuye mu bihe by’icuraburindi n’umwijima, ubutabera yari ingingo y’ibanze muri byose. Ku ikubitiro mu 2001, hashyizweho Inkiko Gacaca, zicira imanza mu buryo bwa rusange abakoze Jenoside.
Zasoje imirimo yazo ku wa 18 Kamena 2012 ziburanishije abantu 1.951.388. Icyo gihe Perezida Kagame yavuze ko zahinduye byinshi mu mibereho y’Abanyarwanda birenze ubutabera.
Urugamba ntirwari rurangiye, ahubwo hakomeje indi mu isura nshya, yo kubanisha Abanyarwanda mu mahoro, bishingiye ku bumwe n’ubwiyunge. Byakozwe hashyirwa imbere kuvugisha ukuri, abakoze ibyaha bagasaba imbabazi.
Ati “Ukuri kuromora. Iri ni ihame ubumwe n’ubwiyunge bw’u Rwanda bwubakiyeho”.
Ibintu byo kwibona mu moko mu Rwanda ruyobowe na Kagame byaramaganywe, Abanyarwanda bigishwa ko ari umwe, kandi barabimira bibajya mu maraso kuko gahunda yabaye Ndi Umunyarwanda.
Intambara y’abigwijeho ubutaka
Imwe mu ntambara Kagame yarwanye mu myaka ye ya mbere nka Perezida w’u Rwanda, yari ijyanye no guca akarengane, aho abakomeye bari barakomeye koko, maze bakigwizaho imitungo.
Mu ntara y’Iburasirazuba byari ibindi bindi, kuko hari bamwe mu bantu bari bafite amasambu manini, hirya yabo hari abandi badafite n’aho bashyira akarima k’igikoni. Intambara yo gusaranganya ubutaka bamwe ntibayumvaga, bati uyu Kagame agiye kwigerezaho, abandi bati aba bantu ko ari ibikomerezwa aho bazamuviraho inda imwe twagira dute!
Nko muri Mutarama 2008, ubwo yari mu Karere ka Kayonza ubutaka busaga hegitari ibihumbi bibiri bwari bufitwe n’abayobozi batandukanye muri Guverinoma hamwe n’abasirikare bwasaranganyijwe abaturage.
Abari bafite ubutaka bunini basabwe gutanga hegitari 25 zigasaranganywa abantu batari bafite amasambu.
Icyo gihe ubutaka bwasaranganyijwe muri Kayonza harimo ubw’uwari Guverineri w’Intara y’Uburasirazuba, Théoneste Mutsindashyaka wari ufite hegitari 105, uwari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubutaka, Patricia Hajabakiga (hegitari 56) n’ubwa Ambasaderi w’u Rwanda mu Bushinwa, James Kimonyo (icyo gihe yari Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika) wari ufite hegitari 176.
Abandi barimo abari abasirikare bakuru bari bafite ubutaka bufite hegitari nka 119, 199, 380 na 384.
Iyi ntambara yari itoroshye yashyizweho akadomo, abantu baratungurwa, abari bamaze igihe bicira isazi mu jisho babasha kubona uko bagira icyizere cy’ejo hazaza, abo bakomeye nabo bumvishwa ko kwigwizaho ibintu atari bwo bukire.
Mu 2018, Perezida Kagame yavuze ko iki kibazo cy’isaranganywa ry’amasambu, cyafashweho umwanzuro wa politiki kuko “kitashoborwa n’imanza”. Icyo gihe yavuze ko umuntu wese washaka gukemura iki kibazo mu bundi buryo, yaba ashaka “gutera igihugu akajagari” kandi Kagame ibyo ntabikozwa mu Rwanda!

Abamuvangira babuze aho bamenera bayabangira ingata
Muri za ntambara uruhumbirajana za Kagame, indi ikomeye yarwanye yemye, ni iy’abantu bamuvangira. Ba bantu avuga “A” bakumvirana “B” nako bagafunga amatwi ntibashake kumva. Abo ni bamwe mu bari barambirije ku mugambi wo kwigwizaho ibya rubanda n’abandi.
Mu nzego hafi ya zose z’igihugu, guhera mu gisirikare kugera mu zindi zitandukanye, abo bose bagiye babura aho bamenera bakayabangira ingata bagahunga. Urutonde rwabo na rwo ni ikindi gitabo, kuko bahera kera ku bwa Twagiramungu Faustin, bakambuka mu basirikare nka Kayumba Nyamwasa na Patrick Karegeya kugera ku b’ejo bundi ba Sgt Kabera Robert.
Abo biyongeraho abandi bari mu zindi nzego nka Théogène Rudasingwa na Gérald Gahima baruhukiye ishyanga, bagashinga umutwe urwanya u Rwanda bakiyemeza no guharabika Kagame.

Abatannye n’ibisuma bahawe icumbi ry’igihe gito
Kimwe mu bindi Perezida Kagame yakoze, ni urugamba ruganisha u Rwanda ku butabera butabera, ku buryo abazajya bakora ibyaha, bazajya bakanirwa urubakwiriye, bakagororwa.
Muri urwo rugamba ariko yasigaranye n’ukuboko kubabarira abakubiswe akanyafu bakagaragaza ko bazisubiraho nubwo hari abo “Ingabire” yo gukosoka yanga bagakomeza kwikurunga mu isayo.
Ntiwabara umubare w’abayobozi bafunzwe bakoze ibyaha bitandukanye, guhera ku bari ba Minisitiri b’Intebe, na ko nari nibagiwe uwari Perezida wa Repubulika hambere wacumbikiwe muri 1930.


Intambara ya ‘kamba mbili’, umwanda no kunyara ku muhanda
Imwe mu ntambara igoye Perezida Kagame yarwanye, ni uguhindura imyumvire y’Abanyarwanda. Kumvisha umuntu wakuze atazi kwambara inkweto icyo ari cyo, ko ubu akwiriye kugira isuku, agakaraba akisiga, byari ibintu bikomeye.
Niba warabaye muri Kigali mbere y’umwaka wa 2000, ushobora kuba wibuka umunuko wabaga ku muhanda uzamuka kuri Ecole Belge unyuze kuri Sky Hotel cyangwa se ikindi giti cyabaga hafi ya CHUK cyari cyarahindutse umweru kubera inkari z’abahisi n’abagenzi.
Ibyo byajyanaga n’ibikororwa n’amacandwe ahantu hose, aho abantu nta kabanga bihaga ahubwo bagakora ibyo byose mu muhanda batitaye no mu ruhame.
Inshuro nyinshi Perezida Kagame yakunze kumvikana avuga ko ibyo bintu bidakwiriye, Abanyarwanda batangira kubicikaho. Hatangiye gushyirwa ibyapa hirya no hino bivuga ngo “birabujije kwihagarika hano, uzafatwa azahanwa”.
Izi ntambara zo gusirimura Abanyarwanda zajyanye n’isuku yo ku mubiri n’aho bagenda, umuganda ushyirwamo ingufu hatoragurwa amashashi n’amacupa yabaga anyura hirya no hino.
Perezida Kagame yigeze kuvuga ko hari ubwo yigeze kujyana umwana we ku ishuri kuri Green Hills, mu nzira ataha abona amacupa, arahagarara asaba abantu ko akurwaho. Ubwo uwo mwera ukwira i Kigali, i Bweyeye no mu Kiderenka.
Ubu kutambara inkweto bifatwa nk’uburwayi, mu gihe gucira hasi byo ari ishyano. Gutendeka mu modoka byabaye amateka ari nako tutazi uko umuntu uri kuri moto atambaye casque aba ameze.
Amavunja yo yagiye nka nyomberi mu gihe bwaki itangiye kuba amateka.
Mu 2018 yigeze kubwira abayobozi ati “Abaturage bacu bareke kurwara amavunja, bareke kwicwa n’amavunja.”
Bye Bye Nyakatsi, ubugoro, mukorogo na “Mine irica”
Mu myaka ya 2000, iyo watemberaga ahantu hatandukanye, wabonaga abantu bahekenya ikintu ukaba wagira ngo ni chiclete kandi ubwo ngo ni igikamba, bari kwivura ikirungurira n’izindi ndwara. Abandi na bo bakaba bari kunyugutira ibintu utamenya, wababaza bati ‘ni ubugoro.’
Iyo myumvire n’imigirire yajyanye na Nyakatsi kuko rwari rumwe mu ngamba zikomeye zaranze manda ye ya mbere. Mu 2000, Nyakatsi zari ziganje cyane mu bice by’icyaro ku kigero cya 12,0% by’inzu zari zihari mu gihe 42,6% zisakaje amategura.
Icyo gihe, abaturage bubakishije amategura bahawe amabati, abari muri Nyakatsi nabo hakorwa umuganda wo kububakira. Perezida Kagame na we ntiyasibaga ibyo bikorwa kuko nko ku wa 27 Werurwe 2011 yari mu Murenge wa Kanyinya mu kubakira abakuwe muri Nyakatsi.
Ibyo byakozwe ubutitsa mu bice byose by’igihugu kugeza aho ubu Nyakatsi yabaye amateka.
Muri iyo myaka kandi, uwafunguraga radio, yakubitanaga na Gashuhe na Kibihira basobanura uburyo Mine yica kandi ikamugaza. Icyo gihe abaturage bagiriwe inama yo gutanga amakuru ahantu hose babonye ibisasu, aho babibonye bakabimenyesha abayobozi.

Agaciro na Vision 2020 rwari urugamba rw’injyanamuntu
Ni uko rero muribuka umunsi bavugaga ko hagiye kuba imperuka? Ngo mugure buji ubundi mwitegure kujya mu ijuru mudapfuye. Ni uko reka sinakubwira murazigura, amashapule muyatamiriza ku miryango y’inzu ngo hehe n’Isi; byahe byo kajya. Dore turacyari!!
Icyo gihe rero abemera babaraga batagotse, mu Rugwiro hari hashize amezi make bemeje gahunda buri wese yumva ko ari inzozi. Yitwaga Vision 2020. Yerekaga umunyarwanda ko nakora ashishikaye, igihugu cye kizahinduka burundu.
Ubwo abantu barakoze karahava, abo mu biro kugeza ku bahinzi, maze ab’imari nabo bagatera imibare bavuga bati bigomba guhura uko byagenda kose ku buryo tuzagera mu 2020 umunyarwanda yinjiza 900$ ku mwaka, abagabo bo kubihamya ni nka ba Dr Kaberuka.
Bigeze mu 2011, icyizere cyatangiye kuboneka, gahunda iravugururwa mu ngeri zose, umutungo w’umuturarwanda ugera ku 1240$. Magingo aya, u Rwanda rwari inzozi twararutashye, turabarira iminsi kuri Vision nshya ya 2050.
Gusa ariko bigeze hagati muri Vision 2020, abera bati ‘nta nkunga tubaha!’ Kagame aritaye mu matwi ati ‘ibyo tubipfe, mugumane ibyanyu tuzabaho n’ubundi si mwe muduha umwuka duhumeka.’
Mu Ugushyingo 2011, nibwo hatangiye gahunda yo kwigira bikorwa Abanyarwanda bishakamo ibisubizo byo kwikemurira ibibazo. Icyo gihe Agaciro Development Fund nibwo katangiye, buri wese atanga umusanzu uko yifite. Murabyibuka ni ejobundi, tuzabirambura ubutaha uburyo abantu bitanze.
Ubu nyuma y’imyaka 11, Ikigega Agaciro Development Fund kimaze kugeramo miliyari 284 Frw.


Girinka n’amatarasi
Ya mirire mibi twigeze kuvuga haruguru, Perezida Kagame yasanze nta bundi buryo bwo kuyirwanya bitari indyo yuzuye. Mu 2006, ubwe yatangije gahunda ya Girinka, Abanyarwanda b’ingeri zose bahabwa inka. Abari baciye akenge icyo gihe muribuka uko byabaga bimeze, ubwo ikamyo itwaye inka yageraga mu gace mutuyemo.
Umuturage yayishoreraga ayicyuye iwe yiterera ibicu, akayigaburira neza cyane ko imirima yari yaraciweho amatarasi y’indinganire mu kurwanya isuri maze iterwaho ubwatsi burimo urubingo, sitaliya na terebusakumu.
Yazituriraga mugenzi we yishimye, amata akayahereza abana be bagakura neza. Ubu inka zigera hafi ku bihumbi 400 zimaze gutangwa muri iyi gahunda.

Intambara y’agatadowa n’amariba
Muribuka amavomo yubakwaga mu ibanga ry’umusozi, avana amazi mu isoko iri hafi aho hanyuma uruhombo bakarwubakira ahantu na Sima? Kera abantu bavugaga ko bagiye kuri “kano”, nabwo kandi kubona amazi bikaba ingume, abibuka “inkomati” ubwo nyine murumva ibyo mvuga!
Icyo gihe bwari ubusirimu bukura Abanyarwanda ku kuvoma mu mariba cyane ko habagamo ibirohwa. Ubu iyo ntambara yabaye amateka kuko uyu mwaka urasiga Abanyarwanda bagerwaho n’amazi meza ku kigero cya 100%.
Ku rundi ruhande, hambere uwabaga ufite agatadowa yabaga yishoboye mu gihe umukire yabaga atunze nibura rya tara ry’ikirahure. Wageraga i Kigali ukabona nk’ahantu hamwe gusa niho hari amashanyarazi.
N’ikimenyimenyi, mu 2000, muri Kigali nk’Umurwa Mukuru 38.7% by’abari bayituye bakoreshaga peteroli mu gucana kuko nta mashanyarazi bari bafite. Mu gihugu hose, 59,2% by’abaturage bakoreshaga itara ry’ikirahure ryajyagamo peteroli, 20,1% bakamurikisha ibishirira, 13,0% bagakoresha itara rya mazutu mu gihe 5,1% aribo bacanaga amashanyarazi ya Electrogaz.
Ubu nibura ingo 74,74% zifite amashanyarazi, hehe n’agatadowa no kuzunguza ikibingo.

“Don’t touch”, “Who are you”, na “One laptop per child”
Hambere aha, Abagore bari barahindutse nka za Ngoma z’Abaporoso bakubitwa ijoro n’amanywa kugeza aho Kagame atangije urugamba rushya ruharanira ko nta munyarwandakazi ugomba guhohoterwa.
Muribuka avuga ati “Umukobwa, umunyarwandakazi wese ni don’t touch”, ndetse yongeraho ko umugabo ukubita umugore na we akwiriye gukubitwa. Byahise bikendera ku buryo no kuvuga nabi mu ngo byagabanutse..
Hashyizweho icyo gihe ibigo nka Isange One Stop Center bishinzwe kurwanya ihohoterwa n’ibindi.
Ni mu gihe kandi abagore bahawe rugari mu buzima bwose bw’igihugu, bashishikarizwa kwiga amasomo ya siyansi, kujya mu myanya y’ubuyobozi, ihame rya 30 ku ijana rirubahirizwa.
Byazamuye u Rwanda rugera aho ruba igihugu cya mbere ku isi gifite umubare munini w’abagore mu Nteko Ishinga Amategeko no mu myanya y’ubuyobozi.
Ubu 61,3% ni bo bagize Inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite, 45,4 % bari muri Guverinoma, 53.8% bari muri Sena, 51% ni Abacamanza, 97,4% ni abakobwa bagana ishuri , 43,8% ni abiga amasomo y’ubumenyingiro n’imyuga.
Iyo mibare ntimuyirebe gutyo gusa, yari ivuye munsi ya 0%, uburezi buba ubwa bose aho kwiharirwa n’abahungu gusa. Ni nako buri mwana wajyaga kwiga yahabwaga mudasobwa muri gahunda ya One Laptop per Child yatangijwe mu 2008, none ubu ikoranabuhanga ryinjira mu buzima bwacu kugeza no ku Irembo dukoresheje telefoni ndenganwa kuko internet yageze hose.


Darfur, Centrafrique, Sudani y’Epfo, Haiti na Cabo Delgado rwari urugamba rundi
Muribuka telefoni zitwaga Darfur? Zakanyujijeho mu myaka yo hambere kuko zakundaga kugurwa n’abasirikare babaga bavuye mu butumwa bw’amahoro i Darfur.
Mu 2003, u Rwanda rwasabwe na Loni gutanga umusanzu mu bikorwa byo kugarura amahoro mu Ntara ya Darfur muri Sudani.
Icyo gihe, abasirikare b’intoranywa 150 bagiye muri ubwo butumwa bayobowe na Lt Col Charles Karamba [ubu yasezerewe mu gisirikare afite ipeti rya Gen Maj]. Akazi kakozwe neza, maze mu myaka yakurikiyeho Abasirikare n’Abapolisi b’u Rwanda bakoherezwa hirya no hino.
Nk’abapolisi boherejwe muri Haiti, Liberia, Sierra Leone, Sudani, Sudani y’Epfo na Côte d’Ivoire. Ubu bari muri Centrafrique na Mozambique cyo kimwe n’abasirikare.
Mu bice byose bagiyemo, bakoze akazi k’indashyikirwa, bagarura amahoro barangije baranayabungabunga, ibirenze ibyo babasha no kubona amikoro abafasha guteza imbere igihugu n’imiryango yabo.
Ubu umusirikare w’u Rwanda n’Umupolisi babayeho neza kubera ubu butumwa Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo aboherezamo.

Rwanda Day, Visit Rwanda na Made in Rwanda
Mu 2011, urugamba rwakomereje hanze y’u Rwanda mu bikorwa bigamije guhuriza hamwe Abanyarwanda aho baba bari hose, kugira ngo barusheho kwibonamo igihugu.
Igitekerezo cya Rwanda Day ni uko cyatangiye, maze hashyirwaho umunsi Umukuru w’Igihugu ahura n’Abanyarwanda bari hirya no hino. Isango ya mbere yabereye i Chicago muri Amerika, ababwira ko uko aho baba haba heza gute, nta haruta mu rugo.
Bwarakeye aba mbere batangira ibikorwa byo gusura u Rwanda no kurushoramo imari, none ubu iki gikorwa kimaze kubera mu mijyi 12. Ni nako hari gahunda zindi zo gukomeza gucyura abinangiye bakaguma mu mashyamba, bashishikarizwa gusura u Rwanda bakareba aho rugeze muri gahunda zirimo nka Garuka urebe.
Ntibyagarukiye aho kuko n’Abanyamahanga basobanuriwe ibyiza by’u Rwanda, babwirwa gahunda ya Visit Rwanda cyane ko igihugu cyari kimaze kubona ko ari imwe mu nzira yo kwinjiza amadovize biturutse muri ba mukerarugendo.
Ubu rumaze kuba ikimenyabose kuko n’urusuye ataha azi neza Made in Rwanda, gahunda yo gukoresha ibikorerwa mu Rwanda yatangiye mu 2017. Ibyo bihera mu myambaro, telefoni n’ibindi byose.
Imyaka 30 mu mahoro
Umutekano w’u Rwanda ntuvogerwa, Abanyarwanda baryame basinzire n’andi magambo nk’ayo, yagiye avugwa na Perezida Kagame mu bihe bitandukanye ashimangira ko igihugu kitazongera kubaho kidatekanye.
Ubu u Rwanda ruri mu bihugu bya mbere ku Isi bitekanye ijoro n’amanywa, ku buryo kubaho umuntu adashikagurika byabaye ibisanzwe.
Ni urugamba rutoroshye ariko imbuto zarwo zigejeje u Rwanda ku kuba hashize imyaka 30 nta ntambara, kuko inzego z’umutekano z’igihugu zihora ziri maso, n’ugerageje kuwuhungabanya zikamuhigira hasi kubura hejuru, udashizemo umwuka, yisanga muri gereza.
Za ntambara 1001 za Kagame uzirondoye bwakwira bugacya kuko n’ubu dore umunsi uciye ikibu ntaho turagera. Kuko ntitwavuze gahunda yo kwegereza abayobozi abaturage, yatangiriye ku kwigira ku bandi uko babigenje maze hagakorwa gahunda ibereye u Rwanda.
Ntitwavuze kandi inkundura yo kunoza imyubakire, abatuye mu manegeka no mu bishanga bakimurirwa mu midugudu myiza kandi iteye imbere cyangwa se indi yo kurwanya ibyapa by’ibipapuro byari bikwirakwiriye hose no ku marembo y’igihugu. Abo mu mujyi bazi uko byagenze ubwo Perezida Kagame yanyuraga i Kanombe muri cya gitondo!
Ntabwo twibagiwe kandi inkundura y’igihingwa kimwe mu kongera umusaruro no guteza imbere ibihingwa bifatiye runini ubukungu bw’igihugu nk’ikawa n’icyayi cyangwa se ibireti.
Kurwanya Malaria, Sida, igituntu cyangwa se ingamba z’ejo bundi mu kurwanya na Covid-19, na byo byari nko ku irasaniro. Abantu bahawe udukingirizo, abandi bahabwa imiti igabanya ubukana, bigera no mu gutanga supernet n’inkingo za Covid-19. Uwashatse kwitambika ishyirwa mu bikorwa wese, yarabiryojwe, n’ikimenyimenyi muzi uko byagendekeye wa minisitiri wabeshye iby’inkingo.
Byageze kuri ruswa byo biba ibindi, ibihano birakazwa guhera ku y’igitoki kugera ku ya miliyari.










TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!