Ni ifoto ifite amateka yihariye, yavugishije benshi nyuma y’izindi zabayeho mu bihe byashize harimo nk’iy’umusirikare w’u Rwanda wari ku karasisi mu birori byo kuzamura mu ntera abasirikare 528 bahabwa ipeti rya Sous-Lieutenant muri 26 Kamena 2015 n’indi y’umwana muto w’umukobwa wafotowe atambuka, ageze ku musirikare w’u Rwanda wari ku burinzi arahagarara amuha ku mutobe yari ari kunywa.
Igezweho kuri ubu yaciye ibintu kuri uyu wa Mbere yafotowe n’Uwitwa Jean Claude Gaga usanzwe ari Umuyobozi Mukuru w’ikigo gitanga ibijyanye na serivisi z’imari, RSwitch Limited, wayifashe ku Cyumweru tariki 11 Ukuboza 2016 ahagana saa kumi z’umugoroba n’iminota 15.
Mu butumwa yanditse kuri Instagram, Gaga yavuze ko iyi foto yayifashe ubwo yatungurwaga n’igikorwa cy’indashyikirwa uyu mupolisi yari akoze.
Ati “Ku cyumweru tariki 11 Ukuboza 2016 ahagana 16:15, nari ntwaye imodoka ngana i Nyamirambo ndi kumwe na bashiki banjye babiri, abana babo n’umuvandimwe wanjye, duhagararikwa na Feux Rouge kuri Peage. Mu bumoso bwanjye nabonye ikintu cyankoze ku mutima aho umugabo ufite ubumuga yageragezaga kwambuka umuhanda.’’
“Abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda baba bari ahantu hose nabwo bari mu kazi nk’ibisanzwe. Umwe yahise yegera wa mugabo wari mu kagare ngo amufashe ubwo yari atorohewe n’agatirimuko gaturuka mu Kiyovu kagana ku nyubako za RSSB, ku ruhande rw’iburyo iyo uri kugana mu mujyi. Nahise mfata telefoni ngo mfotore. Uwo mupolisi yasunitse akagare buhoro buhoro kugeza ku ruhande rw’umuhanda aho abasha kwitwara.’’
Gaga avuga ko yashatse kuva mu modoka ngo ajye gushimira uwo mupolisi ku gikorwa yari akoze, atinya ko byateza ikibazo ku modoka zari zihagaze inyuma ye zirindiriye ko amatara yo ku muhanda atanga uburenganzira bwo gukomeza urugendo.
Akomeza agira ati “Nahise mbwira umuryango wanjye ko umusanzu ngiye gutanga ari ugutuma Isi yose imenya icyo gikorwa cy’indashyikirwa cy’umupolisi usanzwe wo ku muhanda, ukora inshingano ze akajya no gutanga umusanzu aho bikenewe cyane.”
Igikorwa cy’uyu mupolisi cyashimwe na benshi aho bagaragaza ko gikwiye kubera urugero abantu benshi.
Mu butumwa Polisi y’u Rwanda nayo yanyujije kuri Twitter, ivuga ko iby’uyu mupolisi byari mu nshingano zayo. Iti “Biri mu butumwa n’inshingano za Polisi y’u Rwanda gutanga serivisi z’indashyikirwa mu bunyangamugayo no gukorera abaturage.’’
Ubushakashatsi butandukanye bwakomeje kugaragaza ko abaturage bizera inzego zishinzwe umutekano wabo, ndetse uko imyaka ihita indi igataha icyo cyizere kigenda kirushaho kwiyongera.
Mu kwezi gushize Ikigo cy’Igihugu cy’imiyobore (RGB) cyasohoye ubushakashatsi ku buryo abaturage bizera inzego za leta, maze bugaragaza ko Perezida Paul Kagame n’inzego z’umutekano bafitiwe icyizere gikomeye.
Ubwo bushakashatsi ngarukamwaka bukorwa hagamijwe kugaragaza igipimo cy’imiyoborere ibereye abaturage n’imitangire ya serivisi hashingiwe k’uko abaturage babibona, buzwi nka Citizen Report Card, bwerekanye ko nko mu Mujyi wa Kigali, abaturage bizera igisirikare cyabo ku kigero cya 99%, Polisi y’Igihugu ikizerwa ku kigero cya 97.4% naho DASSO ni 86.1%.
Abantu batandukanye basabiye uyu mupolisi ishimwe ryihariye
Umusirikare w’u Rwanda nawe mu 2015 yaciye ibintu kuri Twitter
Indi foto



















TANGA IGITEKEREZO