Rimwe na rimwe biba bishingiye ku kumenya uko yitwaye mu zo yanyuzemo n’aho afite imbaraga bijyanye n’inshingano nshya aba ahawe.
Nsengimana Joseph wagizwe Minisitiri w’Uburezi, afite ubunararibonye mu ikoranabuhanga.
Yari amaze imyaka itanu muri Mastercard Foundation
Nsengimana yari ashinzwe guteza imbere uburezi binyuze mu ikoranabuhanga.
Inshingano ze zari zijyanye ahanini no kwimakaza ikoranabuhanga, gufasha ba rwiyemezamirimo muri iyo ngeri, abashakashatsi n’abandi.
Yakoze muri Inter Corporation
Mbere y’uko yinjira muri Mastercard mu 2019, Nsengimana yamaze imyaka 13 akora mu kigo cy’Abanyamerika cy’ikoranabuhanga, Intel Corporation.
Yabaye Umuyobozi Mukuru ushinzwe Politiki, Igenamigambi n’Imikoranire idaheza muri Intel (Global Diversity and Inclusion - GDI, Policy, Strategy, and External Partnerships - PSEP).
Inshingano ze z’ibanze zari igenamigambi n’imikoranire bigamije guteza imbere ubwuzuzanye n’uburinganire mu mikorere y’ikigo ku rwego mpuzamahanga.
Afite uburambe mu burezi
Ubwo Nsengimana yakoraga muri Intel Corporation, yayoboye itsinda ryari rifite inshingano ku birebana n’imikoranire na za guverinoma, uburezi, ikoranabuhanga na politiki zijyanye n’umuyoboro mugari wa internet (broadband) mu Karere ka Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara.
Yakoranye na za minisiteri zishinzwe uburezi mu bihugu binyuranye hagamijwe guteza imbere imikoranire n’abafatanyabikorwa mu gukoresha ikoranabuhanga no guteza imbere imyigishirize.
Ni Ingénieur waminuje
Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza n’icya gatatu mu bijyanye n’amashanyarazi (Electrical engineering) yakuye muri Brigham Young University muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Kuri ibyo kandi hiyongeraho impamyabushobozi yahawe mu bijyanye n’imiyoborere mu 2006 ayikuye muri UCLA Anderson School of Management.
Abaye Minisitiri w’Uburezi wa 17 mu myaka 30.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!