Nyuma yo kwicwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bakamushyingura hafi y’urugo hamwe n’abandi barindwi, nyina wa Mwiseneza Djamali ukina muri Rayon Sports, kuwa Gatandatu yimuriwe mu rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyanza.
Aherekejwe na bagenzi be bakinana muri Rayon Sports, inshuti n’abaturanyi, kuwa Kane nibwo umubyeyi wa Djamali yakuwe mu cyobo yari yashyizwemo hamwe n’abandi bantu barindwi bo mu muryango we i Kavumu.
Kuwa Gatanu, aba hamwe n’abandi basabiwe imigisha ku Mana, bajyanwa mu rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ari naho bashyinguwe kuwa Gatandatu, ubwo mu karere ka Nyanza bibukaga Jenoside yakorewe Abatutsi.
Mu byangombwa by’Impuzamashyirahamwey’umupira w’amaguru muri Afurika (CAF), Mwiseneza Djamal yavutse tariki ya 21 Gicurasi 1992, bivuze ko nyina yishwe uyu musore afite imyaka ibiri gusa.


















TANGA IGITEKEREZO