00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyeshuri basaga 5000 basoje ingando z’imikino n’uburere mboneragihugu

Yanditswe na Theodomire Munyengabe
Kuya 22 December 2025 saa 12:19
Yasuwe :

Abanyeshuri 5871 mu turere twose tw’u Rwanda basoje ingando z’imikino zaherekejwe no guhabwa amasomo y’uburere mboneragihugu y’iminsi itanu, hagamijwe kuzamura impano zabo mu mikino.

Ku rwego rw’igihugu iyi gahunda yasorejwe mu Karere ka Huye, muri Groupe Officiele Indatwa N’inkesha, ahari hateraniye abana bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye 477 bakina imikino itandatu irimo Football, Basketball, Handball, Volleyball, Imikino ngororangingo n’abanyonga igare.

Ibikorwa byasojwe ku mugaragaro na Minisitiri wa Siporo, Mukazayire Nelly ari kumwe na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice n’abandi bayobozi.

Umuyobozi Mukuru wa Gahunda Isonga, ishinzwe kuzamura impano z’urubyiruko mu mikino itandukanye, Dr. Niyonsenga Clairon, yavuze ko iyi gahunda yiswe ‘Isonga National Sports Talent’ yabaye umwanya mwiza wo gutyaza impano zabo mu mikino, kandi ko banigiyemo kwiga indangagaciro z’ubumuntu zirimo ikinyabupfura, gukunda igihugu n’ibindi.

Minisitiri wa Siporo, Mukazayire Nelly, ati “Twagize amahirwe yo kugira icyo twongera ku mpano zanyu, burya umukinnyi, buri munsi uko akoze akantu hari icyiyongeraho. Mwagize kandi umwanya wo guhiganwa ari na byo bituma dusoza gahunda nk’iyi dufite ikipe nziza z’abahanga bavuye muri mwe."

Minisitiri Mukazayire yasabye aba bana guhora bashyira imbere u Rwanda mu mikino yabo, bakajya bahora bakina bumva ko bahagarariye u Rwanda.

Hirwa Ethan Kamali w’imyaka 14 wiga mu Iseminari Nto ya Karubanda, wanitwaye neza muri Volleyball, yabwiye IGIHE ko izi ngando zamwongereye ubumenyi, binamuremamo undi mutima wo guhatana.

Ati “Nungukiyemo irindi nararibonye mu kibuga ndetse no kumenya kugabanya amakosa mu mukino no kumenya kumvikana na bagenzi bawe mukinana.’

Icyizere Nadia, wiga mu mwaka kabiri w’amashuri yisumbuye muri Groupe Officiele Indatwa N’inkesha ukina mu cyiciro cy’abatarengeje imyaka 15, yavuze ko yishimira ko yahuye na bakuru be muri Volleyball bakamwigisha tekinike za ngombwa mu mukino.

Abahize abandi muri iyi mikino ku rwego rw’akarere bazongera guhura mu biruhuko bya Pasika bahatane mu rwego rw’intara, nyuma bazakomeze ku rwego rw’igihugu. Impano nziza muri buri mukino zizakomeza gutezwa imbere, bajye baserukira Rwanda mu bihe biri imbere.

Abana 477 ni bo bari kuri site ya Huye, ariko no mu tundi turere hari abana ku buryo mu gihugu hose hitoje abana 5871
Abana bahize abandi mu byiciro bitandukanye bahembwe
Abanyeshuri banagaragaje impano muri Volleyball
Abana bato na bo bagaragaje impano muri Basketball
Abatoza mu mikino itandukanye na bo bitabiriye iyi gahunda ngo batyaze impano z'abana
Igare riri mu mikino yitaweho muri iyi gahunda
Minisitiri wa Siporo, Mukazayire Nelly, yasabye abitabiriye iyi gahunda kujya bahora baharanira guhatana
N'abakobwa ntibasigaye inyuma muri gahunda yo guteza imbere impano z'abana b'Abanyarwanda
Ubwo hasozwaga gahunda yo guteza imbere impano z'abana mu Karere ka Huye, hari abayobozi batandukanye
Umupira w'amaguru uri mu mikino iri kurebwamo impano ku bana bawukina neza
Umuyobozi Mukuru wa Gahunda ya Isonga, ishinzwe kuzamura impano z’urubyiruko mu mikino itandukanye, Dr. Niyonsenga Clairon, aganiriza abana
Akarere ka Huye kanashimwe kuba gafite ibikorwaremezo by'imikino byinshi byorohereza abana kwigaragaza
Urubyiruko rwatyaje ubumenyi mu kunyonga igare

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages