Uko akomeje kwamamara, niko Paul Van Haver, uzwi cyane nka Stromae, benshi bakomeje kumwifuriza ibyiza byinshi, kuri iyi nshuro yahamagawe n’abashinzwe inzu ndangamurage y’u Bufaransa iherereye i Paris mu gace ka Grévin, bamusaba kuba yakorerwa ikibumbano (Statu) kizashyirwa aho yajya yibukirwa ndetse asurirwa ibihe byose muri iyi nzu.
Ubuyobozi bw’iyi nzu ndangamurage bwahise bugira buti “Stromae yamaze kutwemerera umubiri we.” Ku ruhande rwe, Stromae nawe ntiyazuyaje kubyumva no kubyemera.
Urubuga 7sur7, rwanditse ko Kugeza ubu nta makuru mashya aratangazwa ku bijyanye n’igihe Stromae azerekeza muri iyi nzu ndangamurage kugira ngo atangire gukorerwa ikibumbano (Statu).
Stromae Umusore w’umubiligi ufite inkomoko kuri se w’umunyarwanda na nyina w’umubiligikazi, yamenyekanye cyane mu ndirimbo “Formidable”, “Alors on dance” n’izindi nyinshi, agiye gukorerwa ikibumbano kimwe na bagenzi b’ibikomerezwa muri muzika nka Lady Gaga, Céline Dion, Johnny Hallyday n’abandi benshi.












TANGA IGITEKEREZO