Umuhanzi Patience Rwangarinde uririmba cyane ku mahoro, ubumwe n’ubwiyunge yasohoye indirimbo “Amateka atumurikire” ijyanye no kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe abatutsi.
Kanda hano wumve iyi ndirimbo
Aganira na IGIHE, Patience yavuze ko intego nyamukuru muri iyo ndirimbo ari ukwerekana inkomoko ya Jenoside yakorewe abatutsi cyangwa amateka yayo kugira ngo abere isomo abategura inzagihe.
Yagize ati “Nayisohoye mfite intego yo kwerekana imbarutso ya jenoside ko abakoloni ari bo batanyije Abanyarwanda kandi bari umwe bataraza, kugeza aho amacakubiri abyaye jenoside yakorewe abatutsi. Icya kabiri ni ukwerekana ko yabibwe n’abanyabwenge, hanyuma ngasoza mvuga ko aho u Rwanda rugeze rwiyubaka.”
Usibye kuba ahanga indirimbo akanaziririmba, Patience yiga muri Koleji y’ubushabitsi n’icungamutungo (ahahoze SFB). Ubusanzwe kandi akaba ari umusizi umwanditsi n’umuririmbyi w’injyana gakondo.
Usibye kuba yasohoye indirimbo mu cyunamo, uyu muhanzi w’Umunyarwanda asanzwe afatanya n’umuryango Prison Fellowship - Rwanda mu gutanga ubutumwa bw’ubumwe n’ubwiyunge ahantu hatandukanye mu ndirimbo n’imivugo.












TANGA IGITEKEREZO