Muri iki gihe u Rwanda rwibuka inzirakarengane zisaga miliyoni zishwe zizira uko zaremwe, umuhanzi ukomeye muri Uganda, Maurice Kiirya yifatanyije n’Abanyarwanda bose muri ibi bihe bikomeye bibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Facebook rukurikirwa n’abantu basaga 100,000, uyu muhanzi yavuze ko aha agaciro gakomeye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ndetse by’umwihariko akaba anazirikana umuntu wese witanze kugira ngo igihugu kugira ngo u Rwanda ruve mu icuraburindi rwanyuzemo mu gihe Abatutsi bicwaga urw’agashinyaguro.

Maurice Kiirya wamenyekanye cyane mu ndirimbo Bodaboda, Musubaawa n’izindi yagize ati “Uyu munsi turibuka ubuzima bw’abishwe, hari n’abakoze uko bashoboye kandi kugira ngo u Rwanda ruve mu mwijima w’icuraburindi rwanyuzemo rwongere rubone urumuri! Nishimiye kubona aho u Rwanda rugeze uyu munsi kandi amasengesho yanjye nzakomeza kuzirikana iki gihugu cyiza! #Rwanda”
Ibi uyu muhanzi abivuze nyuma y’ijambo Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni yavugiye kuri Stade Amahoro tariki 7 Mata 2014, ashimangira ko iteka ryose abaturage ba Uganda bazahora hafi Abanyarwanda bafatanya mu gutera imbere.
Carol Kasujja uzwi ku mazina y’ubuhanzi ya Maurice Kiirya amaze kwandika aya magambo, ibitekerezo byose bwashyizweho n’abakunzi be byagaragazaga ko bose bafite gahunda imwe yo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ndetse bakaba bamushimiye igitekerezo yagize cyo kwifatanya n’u Rwanda muri ibi bihe rurimo bikomeye.
TANGA IGITEKEREZO