Umuhanzi umaze kubaka izina mu buryo bukomeye ku mugabane w’u Burayi, Gaël Faye mu ijoro ryo kuwa Mbere tariki ya 07 Mata 2014 yifatanyije n’Abanyarwanda kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ubwo yaririmbaga indirimbo yo kwibuka abazize Jenoside yakoze mu mwaka wa 2011 yitwa Milk Coffe &Sugar, yashimangiye ko n’ubwo ari umufaransa ufite inkomoko mu Rwanda adashobora kwibagirwa igihugu cye cyamubyaye dore ko mama we ari umunyarwandakazi.
Gaël Faye muri iyi ndirimbo yakoranye na mugenzi we Jali, yongeye kwibutsa Abanyarwanda bose ko inzangano, amashyari, ivangura iryo ari ryo ryose nta cyo rishobora kubagezaho uretse kubacamo ibice no kuba ryatuma igihugu nk’u Rwanda gitemba amata n’ubuki cyongera gusubira mu icuraburindi nk’iryo cyanyuzemo mu 1994 ubwo Jenoside yahitanaga inzirakarengane zisaga miliyoni.
Mu bandi bahanzi bafatanyije na Gaël Faye gutanga ubutumwa mu ijoro ryo kwibuka ryabereye kuri Stade Amahoro i Remera harimo Masamba n’abagize Gakondo Group, Mariya Yohana, Munyanshoza Dieudonne, Mani Martin, Abana bo mu Gahozo Shalom, umuraperi Diplomate n’abandi batandukanye.

Gaël Faye yavukiye anarererwa i Bujumbura mu Burundi nyuma yerekeza i Paris afite imyaka 13. Akunze kuvuga uruhurirane rw’imico kuri we ndetse n’ingorane kuri album ye yise “Pili pili sur un croissant au beurre”.
Iyi album yayikoreye i Paris n’i Bujumbura ikaba ishushanya imyaka ya mbere ya Faye ubwo yageragezaga kwimenyereza ubuzima bw’i Paris. Kuri iyi album kandi hari abandi bahanzi yakoranye nabo nka Tumi Molekane wo muri Afurika y’Epfo mu itsinda rizwi nka Tumi n’umunya-Angola, Bonga n’abandi.
Faye yamaze imyaka ibiri mu kazi i Londres ariko aza gusanga kwambara ikoti na karavate akicara imbere ya mudasobwa atari byo bimubereye.
Kubera kwiyemeza gusangiza abantu ku byo yagezeho ndetse na Afurika avukamo, Faye yagarutse i Kigali n’i Bujumbura muri Kamena umwaka ushize aho yagaragaye mu bitaramo bitandukanye ndetse agategura ibiganiro na bamwe mu rubyiruko.


Indirimbo Gael Faye yaririmbye Hano:
TANGA IGITEKEREZO