00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibintu 7 abasore bakora bigatuma abakobwa bahurwa urukundo

Yanditswe na

Umurerwa Emma-Marie

Kuya 26 June 2012 saa 02:46
Yasuwe :

Hari amakosa amwe n’amwe ashobora gukorwa n’umwe mu bakundana bigatuma mugenzi we atabasha kuyihanganira, rimwe na rimwe bikaba n’intandaro yo gutandukana kwabo. Amwe murayo makosa rero ashobora no gutuma abakobwa bamwe bumva bahuzwe urukundo. 1. Kwereka abandi bakobwa ko ubitayeho
Umukobwa mukundana arakugenzura cyane iyo uhuye n’abandi bakobwa kabone niyo baba ari bagenzi be, ikintu cyose ukoze aba akireba. Bamwe mu bahungu bagira ingeso yo kubona abandi bakobwa bakabareba (…)

Hari amakosa amwe n’amwe ashobora gukorwa n’umwe mu bakundana bigatuma mugenzi we atabasha kuyihanganira, rimwe na rimwe bikaba n’intandaro yo gutandukana kwabo. Amwe murayo makosa rero ashobora no gutuma abakobwa bamwe bumva bahuzwe urukundo.

1. Kwereka abandi bakobwa ko ubitayeho

Umukobwa mukundana arakugenzura cyane iyo uhuye n’abandi bakobwa kabone niyo baba ari bagenzi be, ikintu cyose ukoze aba akireba. Bamwe mu bahungu bagira ingeso yo kubona abandi bakobwa bakabareba ijisho ryiza, cyangwa se bakabereka ko babitayeho, ndetse ntibatinye no kubasaba numero za terefoni, kandi bari kumwe nabo basabye urukundo mbere.

2. Kutagira ikinyabupfura no kurakazwa n’ubusa

Abakobwa ntibakunda abasore batagira ikinyabupfura, bavuga nabi batajya bishima, birarira , bagashaka kwiyerekana uko batari, ugasanga igihe cyose ari abanyamushiha cyangwa se barakazwa n’ubusa, badatinya kuvuga nabi mu ruhame.

3. Kugira umwanda

Kutagira isuku ni kimwe mu bintu bibangamira abakobwa ndetse bikavamo no kuba batandukana n’inshuti zabo

4. Kumugereranya n’abandi bakobwa

Abakobwa cyangwa se igitsina gore muri rusange, ntibakunda ko ubagereranya n’abandi cyane cyane iyo abo bandi aribo urimo gushimagiza.

Gushimagiza umukobwa mwigeze gukundana, uwo mwiganye cyangwa uwo muturanye, bishobora gutuma uyu mukobwa w’inshuti yawe yumva ko atakunyuze, ukaba ukunda abo bandi.

5. Kutamwitaho

Abakobwa bose bashimishwa n’uko abasore b’inshuti zabo babitaho ndetse byaba na ngobwa bakabarata mu bandi. Umukobwa wakwemereye urukundo aba ashaka kumva ko hari itandukanirohagati y’uko yari ameze n’uko ameze igihe afite umukunzi. ikintu umukobwa abashaka nuko umuhungu amwereka ko amwitayeho, kandi akanabimugaragariza.

6. Kunywa ugasinda

Iki kintu cyo kunwa ukarenza urugero kibangamira umukobwa kikaba cyanatuma akuzinukwa burundu. kuko kimutera ipfunwe ndetse bikanamwereka ko umuhungu bakundana ari sabizeze, kuko uba umutesheje agaciro mu bandi.

7. Ubunebwe

Umukobwa wese ashimishwa no kubona umukunzi we akunda umurimo atari inzererezi cyangwa ngo yirirwe abunga imihana aho gushaka icyazabateza imbere.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages