Yavuze ko n’iyo byaba ngombwa ko babana yazamubabaza kuko yajya aryamana n’abagabo bagenzi be; ibintu byatumye afata umwanzuro wo kuzahuza intanga ze n’uwo bazabyarana.
Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Keza Sunshine usanzwe ari umukobwa w’umuhanzikazi Sunny. Cyatambutse ku muyoboro wa YouTube yise Vuga Keza. Semuhungu yatangiye abazwa uko yisanze aryamana n’abagabo bagenzi be avuga byatangiye ari umwana muto.
Semuhungu uvuga ko abarizwa mu muryango w’ababana bahuje ibitsina n’abafite ibindi byiyumvo ku mibonano mpuzabitsina bitandukanye n’ukubana k’umugabo n’umugore (LGBTQ+), agaragaza ko yisanze yaravutse ameze atya.
Ati “Ntabwo ari ibanga nari narashatse umugabo mugenzi wanjye. Ni ko nisanze naravutse. Ndi mu mashuri abanza nibwo nari ntangiye kumenya ubwenge, ni uko nisanze.”
“Nta muntu ukundwa na buri wese, kuri internet abantu bavuga ibyo bashaka ariko mu muhanda nta muntu urambwira amagambo mabi kubera uwo ndi we, mu mezi atatu maze i Kigali. Gusa, ntibibujije ko abo bantu bahari.”
Avuga ko mu muryango we byabagoye kwakira ko aryamana n’abagabo bagenzi be ariko nyuma baza kubyemera.
Ati “Barabizi nakuze nkunda kwambara imyambaro ya bashiki banjye. Mama wanjye mbimubwira ntabwo yabanje kubyakira nk’umubyeyi ariko aza kubyakira ndetse na bakuru na bashiki banjye. Gusa, nyuma byarabaye ndetse bashiki banjye baje mu bukwe nakoze muri Amerika.”
Iyo yivuga agaragaza ko yakuze akina n’abana bagenzi be, agakina n’abakobwa n’abahungu ariko igihe cye kinini akakimarana n’abakobwa. Ati “Numvaga ntekanye iyo nabaga ndi kumwe n’abakobwa.”
Semuhungu agaragaza ko umuntu wa mbere bakundanye w’umugabo ari mu Rwanda, ubu afite umugore n’abana babiri gusa akiryamana n’abandi bagabo bagenzi be.
Avuga ko kuri ubu nta mukunzi afite nyuma yo gupfusha umugabo mu 2017.
Muri Kamena 2017 nibwo Eric Semuhungu yapfushije umugabo yari afite w’Umunyamerika, wari ufite imyaka 61 y’amavuko, yitwaga Ryan Hargrave.
Avuga ko ubu bigoye gushaka undi kuko muri Afurika aho aherereye ubu nyuma yo kwirukanwa muri Amerika buri wese aba agukunda afite icyo agukuriyeho.
Ati “Biragoye muri Afurika, hari abasore beza ariko baza hari ikintu bagukurikiye. Biragoye kubona umuntu ugukundira uko uri, bose baza bakubeshya ariko benshi bashaka amafaranga yo gukodesha inzu; ariko ndashima Imana.”
Arifuza kubyara!
Avuga ko muri iyi si y’iterambere ateganya gushaka umuntu uzamutwitira bimwe bakunze mu Cyongereza ‘Surrogacy’.
Agaragaza ko afite n’abakobwa bamubwira ko bashaka kubyarana ariko we akaba atabikozwa.
Ati “Mfite abakobwa benshi bambwira ngo bazambyarira ariko ndumva nshaka gukoresha uburyo bugezweho aho utanga intanga zawe muri ‘laboratoire’ bakazihuza n’iz’undi muntu, akakubyarira.”
Semuhungu avuga ko yashatse gushaka umwana arera, ariko nyina akamubera ibamba akamubwira ko ashaka umwana w’amaraso ye.
Ati “Nashakaga gushaka umwana ndera mama arabyanga, bashaka umwana wanjye w’amaraso. Hari abakobwa bashaka kumbyarira ariko mba numva ntashaka kubyarana n’umukobwa twaryamanye gusa mba numva nshaka ko uwo mukobwa tuzahuza intanga ubundi tugafatanya kurera. Gusa, ntabwo nshaka umukobwa tuzabana ngo njye mubabaza njya no mu bahungu.”
Avuga ko ubuzima bwe ntaho butandukaniye n’ubw’abandi nk’uko bamwe babyibeshyaho, kuko nta kintu abantu baryamana n’abo badahuje igitsina bakora uryamana n’uwo bagihuje atakora.
Mu bwana bwe Semuhungu avuga ko yigeze gukundana n’umukobwa ho gato bakanaryamana, ariko akumva nta kigenda. Avuga ko ubu adateganya kuzongera gukora ubukwe ariko mu gihe umukunzi we azaba abimusabye bakazabukora.
Semuhungu agaragaza ko umwana Imana izamuha yaba umuhungu cyangwa umukobwa, azamwakira gusa bibaye byiza akaba yaba umuhungu kuko atekereza ko abakobwa barushya.
Ntagitinya uruvugo…
Semuhungu akunze kuvugisha benshi cyane ko kuva mu 2016 yatangiye kuvugwa, ubwo yagaragazaga umugabo we.
Kuva icyo gihe ni nabwo yatangiye guhangwa amaso mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko byabanje kumutera igihunga ariko ubu akaba yarabyakiriye.
Ati “Kuvugwa byangizeho ingaruka mu myaka itandatu ishize ntabwo nabeshya. Kuko nari mbizi ko nzaba icyamamare, nzamenyekana buri hantu, nari nzi ko nzavugwa [...] rimwe na rimwe narariraga. Ariko, ubu ndabireba nkabirenza amaso.”
Semuhungu agaragaza ko n’ubwo abantu bagiye bamwereka urwango, we atari ko biri kuko kuva kera yari umugwaneza.
Ati “Mama wanjye iyo yanzaniraga ‘biscuit’ nashyiraga abandi bana twabaga twigana cyangwa abo twagendanaga tugasangira. Nari umuntu mwiza wita ku bantu na n’ubu kandi ni ko ndi.”
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!