Nyandwi yatereye ivi kuri Heart Land Hotel i Nyamirambo ejo ku Cyumweru, ndetse umukunzi we, Cyuzuzo Denise amwemera kuzamubera umugore.
Uyu mukinnyi wakiniye Espoir FC na Rayon Sports, yabwiye IGIHE ko yashimishijwe no kuba Cyuzuzo yemeye kuzamubera umugore kuko yasanze ari umukobwa mwiza kandi witonda.
Ati “Namukundiye ko ari umwana witonda kandi mu gihe cy’imyaka ine tumaranye nagize igihe cyo kubona ko ari we ukwiye kuba umukunzi wanjye. Ndashimana Imana.”
Nyandwi yavuze ko kandi yakunze Cyuzuzo ubwo yamubonaga bwa mbere ari kujya mu myitozo.
Ati “Nari ngiye mu myitozo, mubona ku muhanda ndamuvugisha, ambwira ko nazamusanga iwabo. Tumenyana guhera icyo gihe.”
Nyandwi yinjiye mu ikipe ya Rayon Sports mu 2017 avuye muri Espoir FC, ku masezerano y’imyaka ibiri yarangiye muri Nyakanga 2019, ariko ayivamo mu mpera z’uwo mwaka.
Uyu mukinnyi wageranye na Rayon Sports muri ¼ cya CAF Confederation Cup mu mwaka w’imikino wa 2018, yatwaranye nayo kandi igikombe cya Shampiyona mu mwaka w’imikino wa 2018/19.
Muri 2017 Nyandwi yahamagawe inshuro ebyiri mu ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yiteguraga imikino yo gushaka itike ya CHAN ya 2018.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!