Aba bombi basezeranye imbere y’amategeko mu Murenge wa Remera, kuri uyu wa 30 Kanama 2020.
Ni umuhango witabiriwe n’abantu bake bijyanye n’amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 cyugarije Isi.
Niyonzima usanzwe ukorera IGIHE yabwiye umunyamakuru ko yamenyanye n’umukunzi we bahujwe n’umurimo wo kuririmba basanzwe bakora, bakaza kugenda biyumvanamo kugeza aho bafashe umwanzuro wo kubana.
Ati “Twari dusanzwe tuziranye kuko ni umuririmbyi muri korali nanjye nkaba undi. Nyuma twaje kugenda tumenyana birushijeho mu 2016 tuza gushiduka dukundana. Namukundiye ko ari umukobwa mwiza imbere n’inyuma kandi akaba ankunda akananyubaha.”
Tariki 8 Werurwe 2020 nibwo Niyonzima Moses na Rehema Dudu berekanywe imbere y’abakirisitu ba ADEPR Remera aho uyu musore asengera, batangiza umushinga wabo imbere y’itorero.
Niyonzima yanditse izina kubera gufotora amafoto y’ubuhanga. Yakoze mu bitangazamakuru bitandukanye birimo Isange.com na Inyarwanda.com aho yavuye yinjira muri IGIHE.
Ababarizwa mu kigo kizobereye mu gutanga serivisi z’amashusho n’amafoto cya StoryKast gishamikiye kuri IGIHE Ltd.
Niyonzima amaze imyaka isaga itandatu akora ibijyanye no gufotora ndetse amaze kwandika izina muri uru ruhando bitewe n’ibikorwa bitandukanye yitabiriye birimo n’ibyo ku rwego rw’igihugu.
Mu 2016, nyuma yo kugaragaza ubuhanga buhanitse mu gufotora, mu irushanwa "Capture the Beauty of Rwanda’’ ryateguwe na Tecno Mobile na Afrifame Pictures, yaje mu batsindiye ibihembo bikuru nyuma y’aho ifoto ye yabaye iya mbere igahiga izindi zari irushanwa. Icyo gihe yahembwe telefoni anatemberezwa muri kajugujugu.
Usibye akazi ko gufotora, Niyonzima ni umuririmbyi muri Korali Elayono yo muri ADEPR Remera aho acuranga piano.
Umukunzi we bitegura kubana akaramata ari we Rehema abarizwa muri Korali y’i Gihogwe, anazwi mu itsinda ry’abafasha umuhanzi Papi Clever uri mu bakunzwe mu muziki uhimbaza Imana, akaba n’umunyamakuru kuri Life Radio ya ADEPR.
Umuhango wo gusezerana imbere y’Imana hagati y’aba bombi, uzaba ku wa 14 Ugushyingo 2020.







Amafoto: Kwizera Emmanuel
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!