Muri mpera za Nyakanga nibwo Muvunyi na Uwera Jabo Binti Regis bamaze imyaka ibiri bakundana, basezeranye imbere y’amategeko mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga.
Bombi bashyize hanze ubutumire bw’ubukwe bwabo buzaba tariki ya 9 Ukwakira 2020, aho bazaserana imbere y’Imana muri Paruwasi St André Gitarama i Ruhina mu gihe abatumiwe bazakirirwa mu nzu mberabyombi ya Matel Dei i Kibirigi.
Muvunyi Hermas Cliff w’imyaka 31, ari mu bakinnyi bakomeye u Rwanda rwagize mu mikino ngoraromubiri, aho yegukanye imidali itandukanye irimo uwa zahabu yakuye muri Shampiyona y’Isi ya “IPC Athletics World Championships” yabereye i Lyon mu Bufaransa mu 2013.
Yabigezeho nyuma yo kuba uwa mbere mu gusiganwa intera ya metero 800, akoresheje umunota umwe, amasegonda 54 n’ibice bitandatu.
Yatwaye kandi indi midali ibiri ya zahabu irimo uwo yakuye mu mikino “Para-Africa Games” yabereye i Maputo mu 2011 mu kwiruka ahareshya na metero 400 ndetse n’uwo yakuye i Brazzaville mu 2015, mu kwiruka muri metero 400.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!