Ku Cyumweru, tariki 14 Mutarama 2024, ni bwo Muvara yambitse impeta ya "Fiançailles", Umuhoza nk’ikimenyetso cyo kumusaba kuzamubera umugore.
Aba bombi bamenyanye ubwo biganaga ku kigo cy’amashuri cya Rusumo High School mu Ntara y’Iburasirazuba, mu Karere ka Kirehe, hagati ya 2013 na 2017.
Muvara w’imyaka 28, yakiniye amakipe atandukanye nka Rusumo High School, APR VC na Gisagara VC aherukamo mbere yo kwerekeza muri REG VC azatangira gukinira muri uyu mwaka w’imikino uteganyijwe gutangira tariki 20 Mutarama 2024.






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!