Ku gicamunsi cyo ku wa Kane, tariki 14 Ukuboza 2023, ni bwo Muhire Kevin yasezeranye imbere y’amategeko na Cyuzuzo Delphine mu muhango wabereye mu Murenge wa Kimisagara mu Mujyi wa Kigali
Ni umuhango witabiriwe na Munyakazi Sadate wayoboye Rayon Sports na Perezida wayo, Uwayezu Jean Fidèle.
Mu bakinnyi bakinana na Muhire Kevin bari bamugaragiye harimo Mugisha François uzwi nka Master bakinana muri Rayon Sports. Kugeza ubu ntabwo haramenyekana igihe indi mihango y’ubukwe izabera.
Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yagabiye inka Muhire Kevin na Cyuzuzo Delphine bateye intambwe yo kubana nk’umugabo n’umugore mu buryo bwemewe n’amategeko.
Nyuma yo gusezerana, Muhire Kevin yabwiye IGIHE ko yishimye cyane kuri uyu munsi udasanzwe.
Yagize ati "Ni intambwe nteye ku buzima bwanjye, navuga ko ari iby’agaciro kandi uru rugendo ntangiye nizeye ko bizagenda neza hamwe n’Imana.’’
Yavuze ko umukunzi we bamaranye igihe kirekire. Ati "Twahuye ndi umwana, tumaranye imyaka igera kuri 11. Ku bwanjye twabanye neza, ndamumenya, navuga ko ari umufasha mwiza kuri njye.’’
Yasobanuye ko we n’umukunzi we babanye mu bihe byiza n’ibibi kandi bagumanye ku buryo adashidikanya ko amukunda bya nyabyo.
Muhire Kevin yazamukiye mu Isonga FA yavuyemo yerekeza muri Rayon Sports amaze gukinira inshuro eshatu zitandukanye. Yakinnye mu Misiri mu Ikipe ya Misr lel-Makkasa na Saham Club yo muri Oman, mu gihe yaherukaga muri Al Yarmouk ikina mu cyiciro cya kabiri muri Kuwait.



















Amafoto: Kasiro Claude
Video: Mazimpaka Alain
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!