Miss Nishimwe Naomie yemereye Radio Rwanda ko we na Michael Tesfaye bazakora ubukwe mu Ukuboza 2024.
Ati “Hari ibyo ntashobora kuvugira aha, turi kwitegura gukora ubukwe mu Ukuboza 2024, ibindi bazabimenya vuba, iyo tariki nzayibamenyesha pe!.”
Miss Nishimwe Naomie agiye gukora ubukwe na Michael Tesfaye nyuma yo kumwambika impeta y’urukundo mu birori byabaye mu ijoro ryo ku wa 1 Mutarama 2024.
Icyo gihe Nishimwe Naomie w’imyaka 25 yavuze ko afite amatsiko menshi y’ubuzima bwose busigaye azabanamo na Michael Tesfaye.
Avuga ko bimwe mu byo yakundiye Micheal Tesfaye w’imyaka 29 birimo kuba ari umusore ugira gahunda n’ikinyabupfura, wiyoroshya, ukunda Imana nawe akamukunda.
Ati “Ni umuhungu ugira gahunda n’ikinyabupfura, ucisha make kandi wiyoroshya, utameze nk’abandi bose ubwo ni mu maso yanjye, ukunda Imana , unkunda nanjye nkamukunda cyane, ni byinshi navuga ariko ni ibyo.”
Nishimwe n’umukunzi we bari gutegura umushinga wo gushyiraho urubuga (Application) ruzafasha abafite ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, bagahura n’abaganga bakavurwa mu buryo budahenze.
Inkuru y’urukundo rw’aba bombi yatangiye kumvikana mu itangazamakuru kuva muri Mata 2022.
Kuva icyo gihe yaba Nishimwe Naomie na Michael Tesfay bahorana agatoki ku kandi.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!