00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Manyinya ntizagera mu gusaba no gukwa: Iby’ingenzi ku bukwe bwa The Ben na Pamella

Yanditswe na Peacemaker Pundit
Kuya 6 December 2023 saa 03:58
Yasuwe :

Iminsi irabarirwa ku ntoki ngo The Ben na Pamella barushinge mu birori bitegerejwe na benshi by’umwihariko abakurikirana bya hafi uruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda.

The Ben na Pamella bazasezerana imbere y’Imana muri Kigali Convention Centre ku wa 23 Ukuboza 2023. Ni ibirori bizabanzirizwa n’umuhango wo gusaba no gukwa uzabera mu ihema riri imbere ya Intare Arena i Rusororo mu Karere ka Gasabo ku wa 15 Ukuboza 2023.

Ku wa 18 Ukwakira 2021, ni bwo The Ben yambitse impeta Uwicyeza Pamella, ubwo aba bombi bari mu Birwa bya Maldives. Aba bombi basezeranye imbere y’amategeko ku wa 31 Kanama 2021 mu Murenge wa Kimihurura.

The Ben na Pamella bahuriye i Nairobi ku wa 24 Ugushyingo 2019, aho batangiriye urugendo rw’urukundo bitegura gushyiraho ikimenyetso cya burundu cyo kuzarusigasira ubuziraherezo.

IGIHE yateye icyumvirizo kuri bimwe by’ingenzi byo kwitega mu bukwe bwa The Ben na Pamella buzatahwa n’uwo zereye.

Uwicyeza Pamella na The Ben bari mu myiteguro y'ubukwe bwabo

  Agasembuye ntikazakandagira mu birori byo gusaba no gukwa

Mu muhango wo gusaba no gukwa utegerejwe ku wa 15 Ukuboza 2023, nta manyinya yemerewe kuhagera. Bivuze ko usoma agasembuye, azifata mapfubyi kugeza gusaba no gukwa birangiye.

Ni ibyasabwe n’umuryango wa Uwicyeza Pamella bitewe n’uko ari abakirisitu badashaka ibisindisha, ahubwo hakazakoreshwa ibinyobwa bidasembuye.

  Masamba Intore azasohora umugeni

Umunyabigwi mu muziki wa gakondo, Masamba Intore umenyerewe mu misango yo gusaba, gukwa no gusohora abageni ni we muhanzi umaze kwemezwa mu bazaherekeza Uwicyeza Pamella ubwo azaba asanganira umugabo we, amaze kumwemererwa.

  The Ben azaririmbira Pamella indirimbo yamuhimbiye

Mu gihe cya vuba cyane The Ben yiteguye gusohora indirimbo nshya irimo amagambo y’imitoma yahimbiye umugore we. Ni indirimbo izaba isohotse nyuma y’imyaka hafi ine uyu muhanzi atuje kuko iyo aheruka ni ‘Suko’ yagiye hanze ku wa 30 Ukuboza 2019.

Indirimbo nshya ya The Bene irimo amagambo yomora imitima y’abakundana by’umwihariko akaba azayiririmbira umugore we ku munsi w’ubukwe.

Bamwe mu bari hafi ye babwiye IGIHE ko ifatwa ry’amashusho yayo ryarangiye hasigaye kuyishyikiriza abafana bamaze igihe botsa igitutu The Ben bitewe n’uko yabicishije inyota ntabahe ibihangano nk’uko baba babyifuza.

The Ben na Pamella bamaze igihe bari mu munyenga w'urukundo

  Ibyamamare birimo n’Umuhanzi ukomeye mu Karere birategerejwe

The Ben ni umuhanzi mukuru ukunzwe mu Rwanda, mu Karere no hanze ya Afurika.

Mu bukwe bwe, biteganyijwe ko hari umwe mu bahanzi bakomeye mu Karere uzaburirimbamo.

  Abahanzi bo mu Rwanda bateguriye The Ben impano

Abahanzi batandukanye bakunda The Ben bishyize hamwe ndetse bivugwa ko bazamugenera impano.

Nubwo bitaramenyekana neza ariko birashoboka ko bari kumukorera indirimbo bakazayimuririmbira bamutunguye.

  The Ben azambarirwa n’abiganjemo ibyamamare

Abazambarira The Ben barimo ibyamamare bifite amazina azwi mu Rwanda no hanze yarwo. Aba barimo Meddy, K8 Kavuyo, Israel Mbonyi na Christian Kayiteshonga usanzwe amufotora iyo ari muri Amerika. Aba biyongeraho Dj Spinall uri mu bahanga mu kuvanga umuziki [DJ] muri Nigeria aho yanakoranye indirimbo n’abahanzi b’ibigwi muri Afurika n’ahandi.

Birashoboka ko Dj Spinall ari na we uzavanga imiziki mu birori byo kwiyakira bizaherekeza ubukwe ‘After Party’ muri Kigali Convention Centre.

Ku ruhande rw’abakobwa bazambarira The Ben amakuru avuga ko ari abo mu muryango we barimo abo abereye nyirarume, bashiki be, babyara be n’abandi bafitanye isano.

Abazambarira abageni biteganyijwe ko bazaba ari 10 kuri buri ruhande.

  Kwiyakira muri KCC hazakoreshwa inzoga zihenze

Kugeza ubu amakuru ahari yemeza ko muri ‘After party’ hazakoreshwa inzoga zihenze aho bishoboka ko iya make izaba igura 370.000 Frw, iya menshi ikaba izaba igura miliyoni 1 Frw.

Uwaduhaye amakuru utifuje ko amazina ye atangazwa yabwiye IGIHE ko hazakoreshwa champagne ziri mu bwoko bwa Moët & Chandon n’ubundi burimo izikoreshwa n’abajejetafaranga. Nibura imwe ya make igura 370.000 Frw mu gihe ihenze ari miliyoni 1 Frw. Ibi byiyongera ku kuba isahane y’ifunguro ari 28.000 Frw. Biteganyijwe ko ubu bukwe buzatahwa n’abantu basaga 1000.

  Abazabutaha bateganyirijwe itapi itukura

Abantu bazataha ubukwe bwa The Ben na Pamella bazanyura ku itapi itukura, banafata amafoto y’urwibutso kuri uwo munsi w’abo bazaba bashyigikiye.

  Ibigo by’ubucuruzi bishobora gushyiramo akaboko

Kugeza ubu hari ibigo by’ubucuruzi byatangiye gukomanga byifuza amasezerano y’imikoranire ku buryo mu bukwe byagiramo ibicuruzwa cyangwa se ibyapa biriho serivisi zabyo.

Kugeza ubu nta kigo na kimwe cy’ubucuruzi cyari cyagera ku byo uruhande rw’abategura ubukwe bifuza kuko buzaba ari ubw’amateka ku buryo hari ibisabwa ku bashaka kwamamaza.

The Ben na Pamella bafite urubuga rwakorewe ubukwe bwabo ndetse ni narwo ushaka kubashyigikira ashobora kunyuraho.

Uwicyeza Pamella ni umugore wa The Ben mu buryo bwemewe n'amategeko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .