00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Josh Ishimwe agiye kurushinga

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 28 April 2025 saa 10:58
Yasuwe :

Josh Ishimwe uri mu bahanzi bamaze kubaka izina mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, agiye kurushinga n’umukobwa utuye muri Canada.

Ku nteguza y’ubukwe bw’aba bombi bigaragara ko bafite ubukwe tariki 21 Kamena 2025.

Muri Gashyantare uyu mwaka nibwo Josh Ishimwe yambitse impeta uyu mukobwa. Icyo gihe yabwiye IGIHE ko uyu mukobwa bamaze imyaka itatu bakundana nubwo bari bamaze igihe baziranye.

Ati “Namwambitse impeta, nibyo! Ni umukobwa tumaranye imyaka itatu dukundana ariko mu by’ukuri tumaze igihe tuziranye kuko twariganye no mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye.”

Icyo gihe uyu muhanzi yavuze ko bahuriye mu Bufaransa ari naho yamwambikiye impeta.

Ishimwe Joshua ni umusore w’imyaka 25 y’amavuko, wadukanye uburyo bwo gukora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana abinyujije mu njyana gakondo. Yatangiye umuziki mu 2020.

Ni umusore wakuriye mu Itorero rya ADEPR aho kuri ubu abarizwa muri ADEPR Samuduha. Ntabwo aratangira gukora indirimbo ze bwite yanditse ahubwo agenda asubiramo izindi abantu basanzwe bazi. Amaze gusubiramo indirimbo zizwi haba muri Kiliziya Gatolika n’izikoreshwa mu matorero nka ADEPR n’ahandi.

Zirimo Inkingi Negamiye, Yesu Ashimwe, Hari icyo Nkwaka, Rumuri Rutazima, Imana Iraduteteruye, Reka Ndate Imana Data, Munsi y’Umusaraba, Yezu Wanjye, Amasezerano, Yesu Ndagukunda n’izindi.

Aba bombi bari bamaze imyaka itatu bakundana
Josh n'umukunzi we witwa Gloria baritegura gutangira urugendo rushya rw'ubuzima
Josh yamamaye mu muziki wa gakondo w'indirimbo zihimbaza Imana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .