Ikibazo cyo kutabona umwanya uhagije wo kuganira bishobora guturuka ku mpamvu zitandukanye akenshi usanga zagizwemo uruhare mu buryo bw’impanuka.
Urubuga Elcrema dukesha iyi nkuru rwanditse zimwe mu ngingo zishobora gutuma habaho kutumvikana hagati y’abashakanye.
– Kuba umwe avuga amagambo menshi
Iyo uri umuntu uvuga amagambo menshi bigatuma icyo ushaka kuvuga ubanza kugisasira udahise urasa ku ngingo ushobora gutuma uwo mwashakanye abihirwa ntakwiteho cyangwa se ntagutege amatwi nk’uko ubyifuza.
– Kwiharira ijambo
Umuntu wiharira ijambo ntareke ngo uwo bari kumwe avuge amutera kubihirwa, bigatuma uwo abwira atamwitaho igihe cyose ashaka kuvuga wenyine.
– Kuvuga amagambo akomeretsa
Umuntu ukoresha amagambo mabi ashobora gukomeretsa, arimo gutukana, gutera ubwoba, atarimo ikinyabupfura bishobora guca intege uwo mwashakanye. Ibi akenshi usanga bijyana no gukoresha imvugo zirimo imigani gusa bigatuma mugenzi we adahita abyumva vuba. Ni byiza ko uvuga ikikurimo udaciye ku ruhande.
– Kuvuga nkaho urimo kubwiriza
Kuvugana n’uwo mwashakanye nk’uri kumuha amabwiriza cyangwa kumubaza nk’uri mu rukiko ahitamo kutumva amasomo yawe akakwima amatwi. Mu buzima bw’abashakanye ntabwo hakwiye kubamo umwarimu wo guhora yigisha mugenzi we cyangwa se ngo umwe abe uri umucamanza wo guhata ibibazo undi.
– Imvugo yo kugereranya
Kubwira uwo mwashakanye ukoresha amagambo amugereranya n’abandi cyangwa umwihanangiriza bimuca intege akumva ibyiza ari uko atakumva aho uvugira. Imvugo ikwiye kuranga abahuje umurunga w’urukundo ni iyo guhumurizanya no kubwirana amagambo meza.
– Kutamenya igihe cyo kuvuga no guceceka
Umuntu agomba kumenya igihe gikwiye cyo kuganiriza umukunzi we. Igihe uwo mwashakanye ananiwe cyangwa se afite ibindi ahugiyemo nko kureba televiziyo n’indi mirimo kuri mudasobwa si cyo gihe cyo kumuganiriza. Igihe cyose ushaka ko muganira, ugasaba mugenzi wawe umwanya hakaba igihe aguhakanira ntugahatirize kuko aba atari mu mwanya mwiza wo kukumva.
– Kugarura ibyarangiye
Igihe ugaruye ibyarangiye kandi wenda mwarabitinzeho mukabifataho umwanzuro, bituma umuntu akwima amatwi. Si byiza ko uhora ugarura ibyarangiye kuko bigaragara nk’ubudode ntibiteze imbere umubano wanyu.
Mu rugendo rw’abakundanye by’umwihariko abashakanye ntibigomba kubagarukiraho gusa ahubwo bikwiye kurenga umupaka bigakoreshwa n’ahandi.



















TANGA IGITEKEREZO