Hakizimana na Dewonna Ferguson bakoreye ubukwe i Las Vegas muri Leta ya Nevada muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Umwe mu nshuti za hafi za Hakizimana Lionel waduhaye amakuru, yagize ati “Bari bamaze imyaka irenga itatu bakundana, mu minsi ishize nibwo barushinze. Bakoze ubukwe nyuma y’imyaka itatu uyu mugabo atandukanye n’umugore bari barakoze ubukwe mu 2018.”
Hakizimana yari yarasezeranye na Lauren Richardson mu bukwe bwabaye mu 2018.
Hakizimana Lionel n’umugore we mushya basanzwe batuye muri Leta ya Arizona mu Mujyi wa Phoenix.
Lionel Hakizimana yakiniye igihe kinini ikipe y’Igihugu ya Basketball, yanyuze mu makipe nka Espoir BBC, Patriots BBC, APR BBC na REG BBC.










TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!