Uyu umunsi urangwa no guhana impano nziza bigaherekezwa no gusohokana, mugasangira amafunguro meza mwongera kwishimira icyanga cy’urukundo rwanyu.
Century Park Hotel & Residences iherereye i Nyarutarama, yahisemo kwinjiza abakundana muri St Valentin ibategurira amafunguro n’ibinyobwa bizatuma baryoherwa.
Iyi hoteli ubusanzwe imiterere yayo iryohera abakundana kuba bayisohokeramo, yateguye bimwe mu bizatuma uyu munsi urushaho kugenda neza.
Abakundana bazifuza kurara muri Century Park Hotel bagabanyirijwe ibiciro kuko ‘apartement’ y’ibyumba bibiri yashizwe ku 98$, ugahabwa ifunguro rya mugitondo, icupa ry’umuvinyo ndetse ukagabanyirizwa 20% muri serivizi za resitora.
Muri resitora zose z’iyi hoteli hazategurwa amafunguro azatuma abizihiza St Valentin bazarushaho kuryoherwa, nko muri Billy’s Bistro aho abantu bemerewe amafunguro y’ubwoko butanu aherekejwe n’umuvinyo, abantu babiri bazishyura 48.000Frw.
Muri Chillax Lounge hateguwe ubwoko butatu bw’amafunguro aherekejwe n’umuvinyo n’inzoga zo mu bwoko bwa ‘beer’, ku bantu babiri bazishyura 48.000Frw.
Ku basanzwe bakunda indyo z’Abashinwa zitekerwa muri Tung Chinese Cuisine na bo bashyizwe igorora kuko bazaba bemerewe gutumiza izo bashaka zose ndetse hari na ‘desserts’ z’ubwoko butandukanye abantu babiri bakishyura 10.000Frw.
Ibi byose bizaherekezwa n’umuziki mwiza uzacurangwa na Cedric Mineur afatanyije na Afrozik band. Abashaka gufata imyanya mbere bahamagara 0782015450.









TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!