00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abagore benshi bakora imibonano mpuzabitsina batabishaka - Ubushakashatsi

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 5 September 2026 saa 06:01
Yasuwe :

Ubushakashatsi bushya bwasohotse mu kinyamakuru Journal of Sex and Marital Therapy bwagaragaje ko hari abagore bakora imibonano mpuzabitsina nubwo baba batayifitiye ubushake, ahanini bagamije gukomeza umubano wabo cyangwa kwirinda ibibazo mu rugo.

Abashakashatsi Nikita Guptan na James A. Simon bo muri IntimMedicine Specialists i Washington D.C., basesenguye amakuru yakusanyijwe mu bushakashatsi bwamaze imyaka irenga 10 ku bagore bafite ikibazo cyo kubura cyangwa kugira ubushake buke bw’imibonano mpuzabitsina.

Basanga ko mbere yo guhabwa imiti, abo bagore bakoraga imibonano mpuzabitsina inshuro ebyiri cyangwa eshatu mu kwezi, nubwo babaga badafite irari cyangwa ubushake bwo kuyikora.

Abashakashatsi babyise “mercy sex”, bishatse kuvuga gukora imibonano atari uko umuntu ayishaka, ahubwo kubera impamvu zishingiye ku mubano.

Ubushakashatsi bugaragaza ko bamwe mu bagore babikora bashaka kurinda umubano wabo no kugabanya ibyago byo kuba abo bashakanye cyangwa abakunzi babo bajya gushakira imibonano ahandi. Hari kandi abashobora kubikora kuko imibonano ifatwa nk’uburyo bwo gukomeza ubushuti n’isano y’amarangamutima hagati y’abashakanye.

Icyakora, abahanga mu mitekerereze baburira abagore ko gukora imibonano umuntu atayishaka gusa agamije kwirinda amakimbirane cyangwa gutenguha uwo babana bishobora kugira ingaruka mbi ku buzima bwo mu mutwe. Guhora umuntu ahisha ibyifuzo bye cyangwa ibyo atishimiye bishobora gutuma agira ibimenyetso by’agahinda gakabije.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages