Azwi mu ikinamico Urunana nka Semana, yanakinnye mu « rukundo n’ibigeragezo », « Irahary’akanya gato ritamara ipfa » n’izindi.
Kubana Aimable amaze imyaka itanu aba mu Bufaransa aho akora akazi k’ubuvuzi n’ubujyanama ku buzima. Mu myaka yose amaze atumvikana mu kiganiro ‘Ijoro ry’urukundo’ yashinze urubuga rwa internet runyuzwaho inkuru z’urukundo no gutanga ubujyanama ku ngo n’abakundana bifuza kunoza imibanire yabo.
Yabwiye IGIHE ko ku rubuga yashinze rwa www.wateta.com, yashyizeho igice cyahariwe abasore n’inkumi bashaka abakunzi cyo kimwe n’abagabo cyangwa abagore batakiri kumwe n’abo bashakanye ariko bifuza kongera kurushinga bundi bushya.
Ati “Ni uburyo bwo gukomeza gufasha abantu banyandikiraga bansaba ko nabahuza n’abakunzi, na mbere ngikora ikiganiro “Ijoro ry’Urukundo” ni benshi babinsabaga. Mu gihe maze mu Bufaransa nabwo hari abansabaga kubahuza n’abasore cyangwa abakobwa, byatumye nshyiraho ubu buryo rero.”
Aimable Kubana, avuga ko atazahuza abifuza gukundana gusa, ahubwo ngo afite icyerekezo ko azajya ategura ibikorwa bihuza abashakaniye ku rubuga yashinze ndetse ngo azajyana anatanga inama ku bazashimanira kuri internet.
Ati “Dufite impuguke mu by’urukundo, hari n’abaganga mu bijyanye n’imitekerereze ku buryo bizajya biba byoroshye kutanga inama ku bantu bose. Abazakundana binyuze kuri urwo rubuga hari igihe cyo kubahuriza hamwe ku buryo noneho bazamenyana imbona nkubone.”
Yamaze impungenge abakeka ko imyirondoro bandika bashakisha abakunzi n’ubutumwa bandikirana bishobora kubona n’ubonetse wese.
Ati “Ntabwo messages wandikiye uwo mwashimanye zizajya zisomwa, ni ibanga ryanyu, ikindi kandi cyiza ni uko tutahuje abo mu Rwanda gusa, n’abo mu mahanga niyo mpamvu twayishyize mu ndimi mpuzamahanga.”
Igice cyahariwe gushaka umukunzi ku rubuga Aimable Kubana amaze igihe atangije, kiri iburyo ku ruhande rugana hejuru munsi y’icyapa cyamamaza Rwandair.

















TANGA IGITEKEREZO