00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Rusizi: Umukiristu wa mbere muri ADEPR aracyariho kandi amaze kugira imyaka 104

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 17 September 2012 saa 03:43
Yasuwe :

Benshi birabatangaza kumva ko Umukirisitu watangije itorero ry’Abapantekoti ADEPR mu Rwanda akibaho. Uyu mupasitori ufatwa nk’ikingi ikomeye muri iri torero yitwa Pasitori Sagatwa Rudoviko; akaba ari wabatijwe bwa mbere mu Rwanda ayobotse iryo torero, icyo gihe yari afite imyaka ikaba kaba 25 nyamara kuri ubu afite imyaka 104.
Pasitori Sagatwa Rudoviko yabatijwe tariki ya 31 Ukuboza 1943 mu cyahoze ari Cyangugu ari naho iryo dini ryavukiye mu Rwanda, ubu rikaba rimaze gukwira mu (…)

Benshi birabatangaza kumva ko Umukirisitu watangije itorero ry’Abapantekoti ADEPR mu Rwanda akibaho. Uyu mupasitori ufatwa nk’ikingi ikomeye muri iri torero yitwa Pasitori Sagatwa Rudoviko; akaba ari wabatijwe bwa mbere mu Rwanda ayobotse iryo torero, icyo gihe yari afite imyaka ikaba kaba 25 nyamara kuri ubu afite imyaka 104.

Pasitori Sagatwa Rudoviko yabatijwe tariki ya 31 Ukuboza 1943 mu cyahoze ari Cyangugu ari naho iryo dini ryavukiye mu Rwanda, ubu rikaba rimaze gukwira mu gihugu hose.

Mu kiganiro twagirane nawe yatangaje ko ariwe Imana yanyuzemo mu Rwanda kugira ngo abantu barusheho kwemera Imana. Avuga ko byari bigoye cyane kuzana irindi dini, kuko idini rya Gatolika ariryo ryonyine ryari rizwi gusa, ari nayo mpamvu ngo baterwaga amabuye aho bageze hose bavuga ijambo ry’Imana, icyo gihe bakaba barabitaga amashitani yadutse agamije kuyobya abantu nyamara ngo baje gukomeza kugeza intego igezweho.

Uyu mupasitori yabatijwe na Misiyoneri Alvar Lindskog wo mu gihugu cya Suwedi nyuma ye gato habatijwe abandi 8 itorero ADEPR riba ritangiye gutyo mu Rwanda.

Pasitori Sagatwa Rudoviko arashaje cyane ubu ntiyumva neza, ntabona, nta n’ubwo akibasha guhaguruka kubera uburwayi bwamufatanyije n’izabukuru.

Pasitori Sagatwa Rudoviko

Nubwo aya ari amateka y’itorero ADEPR, kimwe mu bikomeje kumvikana ni uko ingufu yatangiranye itorero rimukomokaho, ashobora kwitahira ajyanye inkuru mbi hatagizwe igikorwa kuko ibice byatangiye kurivugwamo byatuma abariyobotse baritakariza icyizere.

Jean Pierre Niyibizi ushinzwe Itangazamakuru mu Karere ka Rusizi


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages