Mu buzima birasanzwe ko umuntu agira inshuti y’inkora mutima zimwe bita akadasohoka, cyangwa se magara ntunsige. Ibikubiye muri iyi nkuru byose ni ukuri, aho uwo yitaga inshuti magara yamutwaye umugabo we bari bamaranye igihe. Muratwihanganira ntabwo twakoresheje amazina y’umwimerere y’abavugwa kubera impamvu zabo bwite.
Murekatete, yavukiye mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Gatenga, ageze mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye yaje gukundana na mugenzi we witwa Nyiramana Dativa, aho umwe yacaga niho n’undi yacaga , dore ko bigaga mu mwaka umwe.
Igihe cyaje kugera Murekatete abona umukunzi witwa Kayitare, ntiyabihisha mugenzi we kuko ariwe yabwiraga ibye byose, akamugisha inama, akamubwira ibyamubabaje n’ibyamushimishije.
Murekatete yaje gusaba umukunzi we ko yazaza kumusura ku ishuri, undi nawe ntiyazuyaje icyumweru cyakurikiyeho yahise amusura ageze yo Nyiramana yamukubise amaso yumva aramukunze.
Amashuri baje kuyarangiza, umwe ajya ukwe nundi ukwe, Nyiramana sinakubwira aba abonye umwanya wo kwiyegereza Kayitare .
Murekatete aho yibereye mu Gatenga yahoraga yiteguye kuzibanira na Kayitare maze akazabona uko aturana n’inshuti ye Nyiramana.
Kayitare yakomeje kubera Nyiramana ibamba, igihe kigeze ashaka uwo yakunze ariwe Murekatete, uyu ariko mu mutima we yari afite umugambi wo kuzabatanya, imyaka imaze kuba ibiri, Nyiramana yaje kubona akazi hafi yo kwa Kayitare, abasaba icumbi nabo barimuha batazuyaje.
Murekatete yari ku kiriri, aza gutungurwa no gusanga Kayitare aryamanye na Nyiramana bahuje urugwiro.
Uwo mugore yaje kubabaza ibyo barimo ariko kandi Kayitare amutera utwatsi amubwira ko niba ababaye yasubira iwabo. Kubera agahinda Murekatete yasubiye iwabo ariko yibwira ko umugabo we aza kwisubiraho ariko si ko byagenze kuko bakomeje kugumana na Nyiramana.
Ubwo twandikaga iyi nkuru Murekatete yari akiri iwabo, ariko yiteguye kwiyambaza ubuyobozi mu gihe Nyiramana nawe ari kwa Kayitare.



















TANGA IGITEKEREZO