00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko wakora mayonnaise udakoresheje amavuta y’ubuto

Yanditswe na

Ernest Rutagungira

Kuya 8 February 2012 saa 09:25
Yasuwe :

Nk’uko twabibabwiye mu nkuru yacu yagiraga iti: “Amwe mu mateka ya mayonnaise n’uko itegurwa”, twababwiye ko habaho amoko atandukanye ya “mayonnaise”; muri yo hakaba harimo n’ubwoko bw’izikorwa hatarimo amavuta y’ubuto, tugiye kubagezaho uyu munsi.
Ubwoko bwa mbere
Ibyo ukoresha Umuhondo w’igi (1) Moutarde Idafunguye (Forte) Fromage yera ifite 0% y’amavuta Umunyu, poivre
Uko ikorwa
Vanga umuhondo w’igi na Moutarde (ikiyiko kimwe), kugeza aho ubona bifashe nk’igikoma, ukomeze (…)

Nk’uko twabibabwiye mu nkuru yacu yagiraga iti: “Amwe mu mateka ya mayonnaise n’uko itegurwa”, twababwiye ko habaho amoko atandukanye ya “mayonnaise”; muri yo hakaba harimo n’ubwoko bw’izikorwa hatarimo amavuta y’ubuto, tugiye kubagezaho uyu munsi.

Ubwoko bwa mbere

Ibyo ukoresha

  Umuhondo w’igi (1)

  Moutarde Idafunguye (Forte)

  Fromage yera ifite 0% y’amavuta

  Umunyu, poivre

Uko ikorwa

Vanga umuhondo w’igi na Moutarde (ikiyiko kimwe), kugeza aho ubona bifashe nk’igikoma, ukomeze wongeramo gahoro gahoro nk’uko kuzisanzwe wongeramo amavuta, shyiramo le fromage yera ukomeze uvange,nyuma ushiremo umunyu na Poivre bitewe n’uburyohe wifuza mo.

Ubwoko bwa kabiri dukesha urubuga www.750g.com

Ibyo ukoresha

  Garama 200 za fromage Y’umweru ya 0% y’amavuta

  Garama 200 za yaourt nature 0 %,( Soma Yawurute y’umwimerere)

  Umuhondo w’igi (2)

  Moutarde ,

  Umutobe w’indimu cyangwa Vinegre

  Umunyu na Poivre

Uko ikorwa

Vanga umuhondo w’amagi hamwe na Moutarde, suka mo Yawurute yawe yose,vanga buhoro buhoro, ongeramo fromage, nubona bifashe cyane ugende wongeramo umutobe w’indimu cyangwa Vinaigre , nyuma wongeremo umunyu na Poivre bitewe n’uburyohe wifuza.

Ubwoko bwa Gatatu dukesha urubuga chestofbooks.com

Ibyo ukoresha

  Amavuta y’inka

  Vinaigre

  Moutarde

  Umunyu na Poivre

  Umuhondo w’igi

Uko ikorwa

Ucamutsa amavuta y’inka mu isafuriya yawe, ugashyiramo moutarde n’umunyu muke, ntago utuma bimara umwanya munini ku muriro, ukongeramo umuhondo w’igi ari nako ukomeza kuvanga kugeza ubwo ubonye bibaye nk’igikoma gikomeye cyane, nyuma ugashyiramo vinaigre ugakomeza kuvanga, iyo urangije ubibika ahantu hakonje cyane kugirango bitangirika. Ubu bwoko bukaba ari umwihariko kuri za salade.

Ubu bwoko bwa za mayonnaise (Soma Mayoneze) zitagizwe n’amavuta bubaba ari bwo bwiza kurusha ubwa mbere gusa na none bukaba busaba kwitonderwa cyane mu gukorwa ndetse bukanabikwa ahantu hakonje kuburyo bufite usuku cyane, kuko bushobora kwangirika bitewe n’uko buba budafashe cyane.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages