00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko bakora Cappuccino

Yanditswe na

Emma-Marie Umurerwa

Kuya 31 October 2012 saa 05:51
Yasuwe :

Capuccino ni bumwe mu bwoko bwa “Kawa y’ikivuge”, ikawa ikunda kuboneka muri za Boubon coffee n’ahandi bagira umwihariko wa kawa. Twifuje kubagezaho uko ikorwa mu mafoto.
IGIHE twasuye Ebenezer iri mu nyubako y’isoko rishya rya Nyarugenge, hamwe muho bakora Ikawa, ari nawo mwihariko wabo nuko Swaleh Nshimiyimana, umwe mu bakozi baho wize amasomo yo guteka ikawa mu gihugu cya Kenya atwereka uko bayikora.
Yadusobanuriye ko ikawa yavumbuwe bwa mbere mu gihugu cya Ethiopia, ariko (…)

Capuccino ni bumwe mu bwoko bwa “Kawa y’ikivuge”, ikawa ikunda kuboneka muri za Boubon coffee n’ahandi bagira umwihariko wa kawa. Twifuje kubagezaho uko ikorwa mu mafoto.

IGIHE twasuye Ebenezer iri mu nyubako y’isoko rishya rya Nyarugenge, hamwe muho bakora Ikawa, ari nawo mwihariko wabo nuko Swaleh Nshimiyimana, umwe mu bakozi baho wize amasomo yo guteka ikawa mu gihugu cya Kenya atwereka uko bayikora.

Yadusobanuriye ko ikawa yavumbuwe bwa mbere mu gihugu cya Ethiopia, ariko Abataliyani baba ari bo bakora amoko menshi banatangira kuyikoraho ubushakashatsi, ku buryo ubu amako akorwa ari bo bayamenyekanishije.

Yatubwiye ko kuyikora bisaba kuba ufite ibikoresho byabugenewe ari byo nka espresso machine, ukaba ufite ikawa n’amata asanzwe.
Yatubwiye ko we azi gukora ubwoko hafi ya bwose burenga 39 bwa kawa n’ubwoko bw’imitobe (juices) burenga 24. Gusa yadukoreye ubwoko bubiri ari bwo Cappuccino na caffee latte.

Inzobere mu by’ubuzima zivuga ko abantu bakunda kugira ibibazo by’umuvuko mwinshi (hypertension) w’amaraso badakwiye kunywa.
Kamwe mu kamaro k’ingenzi ka kawa ni ukugabanya amavunane (stress) no gutuma amaraso atembera neza mu mubiri. Abaganga bavuga ko kawa itabuza ibitotsi nk’uko bamwe babivuga.

Dore uko bakora capuccinno mu mafoto:

Cappucino, ubwoko bwa Kawa bukunda gusabwa
Aha haragaragara Kawa n'amata y'Inyange
Aha agiye kuvanga kawa n'amata akoresheje ibyuma byabugenewe
Afite amata mu ntoki agiye gutangira kuvanga
Aha aravanga anashyiramo ibara ashaka kuza kugaragaza
Amaze kubivanga
Cappuccino yarangije gukorwa, ku batamenyereye kunywa ikawa bashobora kuvangamo n'agasukari

Uretse iyi Cappuccino adukoreye, dore andi moko yazo:

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages