Kigali : Bamwe mu batuye mu Mujyi wa Kigali bafite ubushobozi buke bwo kugura amakara no kutabona umwanya wo guteka ibishyimbo basigaye barahisemo kugura ibihiye ngo abe aribyo bajya kwirira.
Guhenda kw’amakara mu Mujyi wa Kigali ni kimwe mu bituma abaturage bafite ubushobozi buke bagura ibishyimbo bitetse mu nkono.
Mukandori Anita yatangarije IGIHE.com ko ibi bimaze kuba akamenyero kuri bamwe kugura ibishyimbo bitetse kubera kutagira ubushobozi buhagije bwo kugura umufuka w’amakara ugeze ku mafaranga 7500.
Avuga ko hamwe na hamwe mu Mujyi wa Kigali usanga nta giciro gihamye kizwi cyayo.
Bamwe mubo twaganiriye bakoresha ubu buryo bwo kugura ibishyimbo bitetse bavuga ko kubera kubura umwanya wo kubiteka, kutagira abakozi bo mu ngo no guhenda kw’amakara bituma bajya kubigura kubacuruzi bihangiye imirimo babitekera mu ngo zabo bakabicuruza cyagwa mu ma resitora amwe n’amwe abigira.
Bavuga ko ubu buryo bwo kugura ibishyimbo bitetse bigabanya amafaranga bakoresha mu kugura amakara n’umwanya bamara bategereje ko bishya ngo kuko bitajya munsi y’amasaha abiri n’igice kugirango bibe bihiye.
Mukandori yaduhaye urugero rw’uko ibiro bibi by’ibishyimbo bibisi bihwanye n’amafaranga 600 bitewe n’agace umuntu abiguze, bigahishwa n’utudobo dutatu tw’amakara kamwe kagura amafaranga 300.
Umwe mu bacuruza ibishyimbo bitetse hari icyo yatangarije IGIHE.com
Uwimana Falida, acuruza ibishyimbo mu rugo rwe mu Murenge wa Rwezamenyo Akagari ka Rwezamenyo ya mbere, avuga ko amaze kubona ikibazo cy’ihenda ry’amakara mu Mujyi wa Kigali n’uburyo ubuzima bugoye yigiriye inama yo kujya ateka ibishyimbo mu rugo iwe kugirango yorohereze abafite ubushobozi buke bwo kugura umufuka w’amakara no kubafasha ku mwanya bamara batetse ibishyimbo.
Uwimana avuga ko ateka ibiro 10 by’ibishyimbo bikarara bishize biguzwe n’abakiriya be. Ikiro cy’ibishyimbo bibisi akigura amafaranga 300, akacyungukamo amafaranga 1000 y’u Rwanda.
Ibi bishyimbo bitetse abigurisha y’ifashishije ikigero cya rushe (lauche) yarura ibiryo. rushe 3 azigurisha amafaranga 100. Mukubiteka akoresha ikwi z’amafaranga magana inani zigahisha ibiro 10 by’ibishyimbo. Si inkwi gusa yifashisha mu kubiteka kuko akoresha n’amakara y’amacenga.
Uwimana avuga ko abonye ubushobozi yagaba amashami hirya no hino mu Mujyi wa Kigali kandi akabikora ku buryo bufite isuku ihagije.
Uwimana watangiye aka kazi mu mwaka ushize wa 2011 avuga ko uyu mushinga yawigiye ku bakongomani bo mu gace kitwa Birere ko muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Uwimana Falida siwe wenyine ugurisha ibishyimbo bihiye kuko ubwo twasuraga agace ko mu biryogo na Matimba twasanze hari abakora akazi ko gucuruza ibishyimbo bihiye, i Remera mu Giporoso naho bisigaye bicuruzwa.
Gusa birasaba ko abakora iyi mirimo bakorerwa igenzurwa rihagije ry’aho bakorera mu rwego rwo kubungabunga isuku yaho.
Foto : Nkurunziza


















TANGA IGITEKEREZO