00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kuki resitora zihagarika abakozi ku nyama gusa?

Yanditswe na

Thamimu Hakizimana

Kuya 12 November 2013 saa 03:43
Yasuwe :

Abenshi mu Banyarwanda barira muri resitora bibaza impamvu resitora nyinshi cyane cyane izo abakiriya biyarurira, usanga zigena umwe mu bakozi bazo ngo ahagarare iruhande rw’inyama gusa, nyamara ku bindi biryo ntibahahagarare. Abafite resitora bo bafite ibisobanuro babiha.
Nyuma y’ibyo bibazo abaturage bakunze kwibaza, IGIHE yagerageje kuganira na bamwe mu bafite bene izo resitora n’abazikoreramo mu kugera ku mpavu ibatera gushyira umuntu ahatu haba hari inyama gusa mu gihe ayandi (…)

Abenshi mu Banyarwanda barira muri resitora bibaza impamvu resitora nyinshi cyane cyane izo abakiriya biyarurira, usanga zigena umwe mu bakozi bazo ngo ahagarare iruhande rw’inyama gusa, nyamara ku bindi biryo ntibahahagarare. Abafite resitora bo bafite ibisobanuro babiha.

Nyuma y’ibyo bibazo abaturage bakunze kwibaza, IGIHE yagerageje kuganira na bamwe mu bafite bene izo resitora n’abazikoreramo mu kugera ku mpavu ibatera gushyira umuntu ahatu haba hari inyama gusa mu gihe ayandi mafunguro nta uba uyitayeho.

Nubwo abafite resitora bose batabihuriyeho, kimwe mu bisobanuro batanga ni uko impamvu ahaba hari inyama hakunze kuba hari ushinzwe kugenzura ko nta urenza inyama imwe kuko bazi ko ngo inyama ari imbonekagake mu ngo nyinshi z’ababagana. Izindi zirimo:

1. Gukunda inyama cyane kwa bamwe mu bakiriya

Bamwe mu bafite resitora baganiriye na IGIHE, bagaragaje ko hari abakiriya babagana bikundira inyama cyane, ibi rero ngo bituma bagira ikintu gisa “n’umururumba” kikabatera kuba bakwiyarurira inyama zirenze izigenewe amafaranga baba bishyuye.

2. Kuba inyama zihenda kurusha ibindi biribwa

Umugore w’imyaka 42, utarashatse ko izina rye ritangazwa, akora muri resitora yitwa Fantastic yo mu mujyi wa Kigali, yabwiye IGIHE ko impamvu ari uko inyama zisigaye zihenze cyane.

Yagize ati: "Dushyiraho umuntu kugira ngo akurikirane uko inyama zishyirwaho hatagize urenza, kuko hari umuntu wumva yaza akarura inyama gusa mu gihe aba yarishye amafaranga 1800 nta cyo kunywa kiriho, mu gihe ikiro cy’inyama kigura amafaranga ibihumbi 2400, twe rero tubikora kugira ngo dukuremo inyungu kuko tutabigenje dutyo, nta nyungu twabonamo."

3. Kuba inyama ari imbonekagake mu ngo za bamwe

Abafite resitora babwiye IGIHE ko usanga kuba ikilo kigura amafaranga menshi bituma ababagana babona inyama inshuro nke cyane mu ngo zabo. Iyo rero ikaba impamvu yo gushyira umuntu ku nyama kugira ngo acunge ko hari uwarengera.

4. Inyama zikundwa kurusha ibindi biribwa

Kuba inyama zikundwa kurusha ibindi biribwa ni indi mpamvu yatanzwe n’abafite resitora mu zituma barindisha inyama umukozi.

Ineza ukora muri resitora iri mu mujyi wa Kigali ahitwa ku Iposita mu mujyi, aho isahani imwe y’ibiryo igura amafaranga 1300, yavuze ko impamvu ikomeye ituma bahashyira abantu ari uko aho akorera haza abantu batandukanye ndetse n’abafite ingeso yise mbi baba bifuza kwarura inyama kurusha ibindi biryo.

Gusa we avuga ko iyo umuntu yaruye ibiryo byinshi cyane bitaringaniye bitamushimisha cyane kuko ibyo aba yaruye aba adashobora kubyarura iwe.
Nubwo hari abashyira abakozi ku nyama, hari n’abafite resitora baba bacunga uburyo abakiriya barura amafiriti nubwo yo batayashyiraho uburinzi.

5. Abacuruzi nta kizere bagirira abakiriya

Kubera ko abacuruza amafunguro baba batekereza ko abenshi mu bakiriya babo batari bugaragaze ubunyangamugabo mu kwarura, ni indi mpamvu ituma bahagarara ku nyama kugira ngo nibura uwarura agire isoni cyangwa yirinde kurenza inyama agenewe mu gihe abona bari kumucunga. Nyamara abacuruza batekereza ko amahirwe menshi ari uko abakiriya nibahabwa rugari, bataza kugaragaza ubunyangamugayo.

Nubwo resitora nyinshi zishyira uburinzi ku nyama, hari izindi zitajya zibyitaho, wenda bitewe n’amafaranga baba baciye abakiriya cyangwa cyangwa se nanone wenda kuba batekereza ko abakiriya bafite bagaragaza "ubunyangamugayo" mu kwarura ibyo bagenewe.

Abakozi ba resitora baba bahagaze ku nyama gusa
Andi mafunguro nta mu rinzi uyagenzura

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages