Muri icyo kiganiro n’abanyamakuru, Ambasaderi w’Ubufaransa, Michel Flesch, yemeje ko ashyigikiye iki gikorwa kikaba cyaranatewe inkunga na Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’Ubufaransa n’abatetsi bakomeye mu Bufaransa.
Michel Flesch ati “Hashize imyaka ine, UNESCO ishyize ifunguro/indyo y’abafaransa mu bigize umurage w’isi. Niyo mpamvu umutetsi ukomeye Alain Ducasse, Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga by’umwihariko Laurent Fabius, Ambasade y’Ubufaransa mu Rwanda twateguye umunsi wahariwe ifunguro rya gifaransa aho abarenga 1300 bazabasha kurisangira hirya no hino ku mu gabane."
Nubwo umubare w’abazasangira twavuga ko ari muto ugereranije n’umugabane w’Afurika, Ambasaderi Flesch ku ruhande rwe yishimira ko imigendekere y’icyo gikorwa imeze neza kikaba kibera i Kigali uhereye ku wa 16 ukageza ku wa 24 Werurwe 2015 kandi uretse kuba cyaritabiriwe n’umutetsi unahugura abatetsi mu ishuri rya Lycée hôtelier de Mazamet (France) , Yannick Perez, hari n’abandi ndetse n’ibikoresho byaturutse mu Bufaransa bizasangizwa abanyarwanda.
Ati "Iki gikorwa cy’umuco gifitanye isano n’ubukungu dore ko RDB izaba ihari hagamijwe gushakira isoko ibikomoka ku bihingwa nyarwanda ndetse no kureshya abashoramari mu nganda z’ibiribwa no gushaka amasoko mpuzamahanga."
Muri icyo gikorwa kandi, Yannick Perez azahugura abatetsi bo mu Rwanda bazaba batoranyijwe kugira ngo bigishwe uko bateka ifunguro ry’abafaransa, nk’uko byemejwe na Ambasaderi wanaboneyeho umwanya wo gusaba ababyifuza kwitabira "Imurika ryo kurya neza" ribera ku isomero ry’Igihugu rizamara icyumweru, ndetse hakaba hari no gusangira none ku wa 19 Werurwe 2015 kuri Restaurant l’Epicurien ya Kigali ndetse no gusangira divayi bizakorwa ku wa Gatandatu tariki ya 21 Werurwe ahazaba hatumiwe n’itangazamakuru muri ibyo birori.
Mu bindi byavugiwe muri iyo nama harimo ikibazo cyo kurwanya umutwe wa Boko Haram ndetse n’uruhare rw’Ubufaransa muri icyo gikorwa.
Asubiza icyo kibazo Ambasaderi yavuze ko Ubufaransa butakwivanga mu gihe abanyafurika biyemeje kukikemurira, yongeraho ko nubwo hatangwa ubufasha ubwo aribwo bwose byaterwa n’uko Guverinoma z’Afurika zibyifuza.
Yanabajijwe kukuba Perezida Paul Kagame yarabonanye na Nicolas Sarkozy mu gihe yari yatumiwe mu nama ya UNESCO ?
Ati "Ubufaransa ntacyo bwavuga kuguhura kw’abo bagabo bombi. Ihura ryabo ntabwo ryagize ingaruka nimwe ku mibanire y’ibihugu byombi."
Mu kugaruko ku ifunguro ritetse mu buryo bwa gifaransa, Ambasaderi Michel Flesch ati “Uyu ni umuco Ubufaransa bwifuza kumenyekanishirizamo amafunguro yabwo azwi ku isi ndetse kandi bikaba biri no mumikoranire y’ibihugu byombi."



















TANGA IGITEKEREZO