Hirya no hino mu Rwanda uhasanga amaresitora ndetse n’amahoteri, afite gahunda yo kwakira ababagana aho umukiriya ariwe wiyarurira ibyo kurya, bitewe nibyo akunda kandi biri bumuhaze, ariko rimwe na rimwe usanga hari abarura ibyo badashobora kumara. Bamwe bavuga ko biterwa n’umururumba, abandi bagahamya ko ari iki nyabupfra gike.
Iyi gahunda izwi kw’izina rya “Self-service”, ikunze gukoreshwa cyane mu masaha ya saa sita, aho usanga urujya n’uruza rw’abantu bajya muri resitora zikoresha iyi gahunda.
Muri iyi gahunda ya Self-service usanga bateguye Potage, salade, ibyo kurya, amasosi atandukanye ndetse n’ibyo kwikuza.
Ibi biryo byose umuntu yemerewe kwarura ibyo ashatse ariko inyama cyangwa ifi yemererwa imwe, rimwe na rimwe bitewe n’ahantu yashaka ibirenze imwe akayishyurira.
Ikimaze kugaragara nk’uko bivugwa na bamwe mu bakiriya, ndetse na banyir’amaresitora, ngo ni abantu bagera imbere y’ibyo kurya ntibamenye icyo bagomba guheraho barura, cyangwa se icyo bari burangirizeho.
Indi ngeso ikunze kugaragara hirya no hino muri za resitora ndetse na za Hotel zitandukanye, ni abakiriya barura ibyo kurya bakarenza isahane, ngo bikagera naho bigenda bibamenekaho, ndetse bakanabimena no kubandi bakiriya.
Ikindi kigaragara kuri bamwe mu bakiriya ni abagenda bakarura inyama zirenze imwe, barangiza bakazihisha mu byo kurya baba baruye.
Ariko bamwe muri ba nyiri ayo maresitora afite iyo gahunda yo kwiyarurira ku mu kiriya, usanga babangamirwa n’abakiriya babagana, barura ibyo kurya bakabisiga ku masahane.
Bamwe mu baganiriye na IGIHE, baradutangarije ko ngo bibateza igihombo ndetse hakiyongeraho no kumena ibyo kurya biba byasigajwe n’abo bakiriya.
Abakiriya batandukanye batangarije IGIHE ko iyo ngeso yo gusigaza ibyo kurya, igirwa na bamwe muri bo iterwa n’uburere buke umuntu aba asanganwe, ngo kuko ibyo bigaragaza ubugome ndetse no gushaka guhobya nyiri Resitora. Abandi ariko bo siko babibona kuko hari abavuga ko bishobora kuba biterwa n’umururumba.
Umwe mu bakiriya twaganiriye witwa Kubwimana David, we yadutangarije ko abona banyir’amaresitora na za Hoteli zikoresha “Self-Service” bakwiye kujya basobanurira abakiriya babo iby’iyo gahunda, ngo kuko bamwe babiterwa n’ubujiji.
Abandi nabo ngo babona banyir’amaresitora bakwiye kujya bakoresha amasahane umuntu ashyiraho ibiryo ntibimeneke, ngo kuko kumeneka kw’ibiryo biterwa n’uko isahane iba ari ntoya.
Ngibyo rero ibitekerezo bya bamwe, hanyuma se wowe ubona impamvu itera uku kwiyarurira kw’ibiryo umuntu adashobora kumara ari iyihe?
Soma hano:Ibintu 5 abantu batavugaho rumwe muri iyi minsi



















TANGA IGITEKEREZO